AmakuruUtuntu Nutundi

Yiyahuye amaze kwiyicira abana be babiri

Polisi ikorera mu cyaro cya Kyakadali ho mu Karere ka Mubende muri Uganda yatoraguye imirambo 2 y’abana b’abakobwa bato , bivugwa ko bishwe barohamishijwe mu mazi na se  mbere y’uko nawe yiyahura. Biravugwa ko yabitewe n’ibibazo.

Abo bana ni Shifa Byamukama w’imyaka 4 na Zabaayo Jackline w’imyaka 2.

Icyatumye hakekwa ko uwabishe ari Se ndetse na we agahita yiyahura ni uko polisi yabonye umurambo wa se w’aba bana witwa John Zabayo w’imyaka 30 urambaraye muri metero nkeya uvuye aho aba bana basanzwe.

Imirambo yaba bose yajyanwe  ku bitaro  bya Mubende kuri uyu wa kabiri kugirango hakorwe isuzuma hamenyekane icyaba cyabishe.

Uyu mugabo ukekwaho kuba yihekuye na we agahita yiyahura, yari yaratandukanye n’umugore we, umugore we yari yaramutaye amusigira aba bana bari bakiri bato.

Daily Monitor yanditse ko muyobozi w’Igipolisi cya Mubende, Martin Okoyo, avuga ko batangiye iperereza ku rupfu rw’aba bantu mu gihe hategerejwe ibizava mu bizamini byo kwa muganga

John Mary Viviane, uyobora agace aba banyakwigendera bari batuyemo,  yatangarije itangazamakuru ko Zabayo yari abayeho mu buzima bw’ibibazo kuva umugore we yamuta akamusigira abo bana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger