AmakuruPolitiki

Umunyamakuru Cyuma Hassan yavuze ko amaze imyaka 3 afungiye mu mwobo adasiba inkoni

Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne wamenyekanye nka Cyuma Hassan yagajejwe imbere y’urukiko maze avuga ko amaze imyaka itatu akubitwa bihoraho kandi afungiye mu mwobo.

Kuwa gatatu tariki ya 10 Mutarama 2024 yongeye kugaragara imbere y’urukiko ubwo yari aje kuburana,ni nyuma yuko atanze ikirego asaba ko urubanza rwasubirwa mo kubera ko rwabaye mo akarengane.

Yahamijwe ibyaha bitatu birimo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru ahanishwa gufungwa imyaka irindwi guhera mu 2021.Ahawe umwanya mu rukiko yavuze ko muri gereza aho afungiye akorerwa iyicarubozo kandi ko kugirango ahure n’abunganizi be bitamworohera.

Cyuma Hassan mu ijwi ryuzuye icyiniga cyinshi yavuze ko amaze imyaka itatu afungiye mu mwobo ahantu umuntu wese atabasha kugera,avuga ko akorerwa iyicarubozo ibyo bikaba byaramuviriyemo kutumva neza ndetse no kutabona neza.

Abamwunganira mu mategeko aribo Me Gatera Gashabana na Me Jean Bosco Ntirenganya bavuze ko bitoroshye kunganira umukiriya wabo uyu munsi kuko atabonye impapuro zose zigize icyirego cye kuko bazimwoherereje abakozi ba gereza nti bazimugezeho.

Abamwunganira basabye ko umucamanza yagira icyo akora uburyo Cyuma afunze mo bugahinduka umucamanza avuga ko inshingano ze zirangirra mu kuburanisha urubanza gusa.

Umucamanza yasabye ko haza ushinzwe gucunga imfungwa maze haboneka uwamuherekeje maze cyuma ahita azamura ijwi avuga ko uwo atariwe umufunze.

Cyuma Hassan yavuze ko aho afungiye arinzwe bikomeye n’igisirikare kandi ko afunzwe n’inzego z’iperereza.

Cyuma Hassan azwi cyane aho yakoreshaga urubuga rwa Youtube atambutsa ibiganiro binenga imikorere y’ubutegetsi na Politike za Leta bikajya bitambuka kuri Channel ye yitwa Ishema TV ndetse ikaba yarafunzwe.

Kubera ko uruhande rw’uregwa rwatanze impamvu ko rutiteguye kuburana uwo munsi ,urubanza rwimuriwe tariki ya 06 Gashyantare 2024.

Inkuru yabanje

Umunyamakuru Cyuma Hassan uherutse gukatirwa imyaka 7 yagize icyo asaba urukiko

Twitter
WhatsApp
FbMessenger