AmakuruUrukundo

Umukunzi wa Ismaël Mwanafunzi yakorewe ibiror byo gusezera ku bukumi[AMAFOTO]

Umunyamakurukazi Mahoro Claudine uri kwitegura kurushinga kurushinga na Ismaël Mwanafunzi uri mu banyamakuru bakundirwa ijwi rye mu biganiro akora, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal Shower.

Ni ibirori byabaye mu mpera z’icyumweru gishize aho uyu mukobwa usa n’uwasezeye itangazamakuru yakiriwe n’inshuti ze mu birori bimenyerewe ko bagiramo inama umukobwa uba ugiye kurushinga.

Mu mpapuro z’ubutumire zagiye hanze ni uko ubu bukwe bwabo buzaba tariki ya 1 Nyakanga 2023.

Ni ubukwe buzabera mu Ntara y’Amagepfo mu Karere ka Huye.
Buzabanzirizwa n’umuhango wo gusaba no gukwa uzabera Musée Ethnographique y’i Huye saa 9h00’.

Gusezerana imbere y’Imana bizabera muri Katederale ya Butare ni mu gihe abatumiwe bazakirirwa kuri Musée Ethnographique y’i Huye.

Ismaël Mwanafunzi yakunzwe cyane kubera ubuhanga akorana ibyegeranyo, agiye gukora ubukwe na Mahoro Claudine wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio&TV10 yanabereye umuyobozi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger