AmakuruImyidagaduro

Umukobwa wambitswe ikamba rya Miss Elegancy 2018 yaryambuwe

Ubuyobozi bushinzwe gutegura irushanwa rya Miss&Mister Elegancy Rwanda bwambuye ikamba umukobwa witwa Mukangwije Rosine wambitswe iri kamba rya Miss Elegancy 2018, nyuma yo gushinjwa ibyaha bigera ku 10.

Uyu mukobwa yambuwe iri Kamba ku mpamvu z’uko ngo yataye ishuri, agasebya ubuyobozi ndetse ngo hari n’imyenda yatijwe atatiruye.

Clarisse Muhayimana uri mu bategura iri rushanwa, yavuze ko bafashe umwanzuro wo kwambura ikamba Miss Mukangwije Rosine bashingiye ku bintu byinshi yagiye akora mu bihe bitandukanye bitishimiwe n’abategura irushanwa.

Uyu mukobwa wambuwe ikamba we yavuze ko abamwambuye ikamba bahubutse.

Mu ibaruwa Mukangwije Rosine yandikiwe asabwa gusuza ikamba yari yambaye, bamusabye kuritanga bitarenze tariki 23/06/2019.

Baramushinja imyitwarire mibi n’imikoranire mibi nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Elegancy Rwanda 2018. Muri iyi baruwa harimo n’ibintu birenga 10 bashingiyeho bamwambura ikamba.

Ku ikubitiro y’ibyo ashinjwa harimo kubahuka no gusubiza nabi abayobozi ba Miss and Mister Elegancy Rwanda. Bamushinja kandi kureka ishuri, kwihenura n’ubwibone n’ibindi bitandukanye.

Miss Elegancy 2018, Mukangwije Rosine yambuwe ikamba
Ibaruwa yandikiwe imusaba kugarura ikamba yambitswe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger