AmakuruImyidagaduro

Umuhanzikazi Rihanna yibarutse imfura ye na A$AP Rocky

Umuhanzikazi Rihanna ukorera umuziki muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ari mu byishimo we n’umukunzi we A$AP Rocky nyuma yo kwibaruka imfura yabo y’umuhungu.

Ikinyamakuru Metro gitangaza ko Rihanna amaze icyumweru yibarutse kuko yabyaye tariki ya 13 Gicurasi 2022.

Aba bombi bibarutse nyuma y’uko muri Mutarama 2022 bashyize hanze amafoto agaragaza ko atwite ndetse akuriwe.

Ifoto yabo bari mu muhanda batembera bafatanye agatoki ku kandi, Rihanna yafunguye ikoti yari yambaye agaragaza inda akuriwe yatumye yigarurira imitwe y’inkuru hirya no hino ku Isi.

Bibarutse imfura yabo nyuma y’uko bamenyanye muri 2012 ubwo A$AP Rocky yari mu bakoze ku ndirimbo ye ’Cockiness’ gusa bivugwa ko batangiye gukundana muri Mutarama 2020

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger