AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Yvan Buravan yagiye kwivuriza hanze y’u Rwanda indwara y’amayobera

Umuhanzi Burabyo Dushime Yvan wamamaye mu muziki Nyarwanda nka Yvan Buravan, yerekeje mu gihugu cya Kenya aho yagiye kwivuriza nyuma yuko yari amaze iminsi yitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK ariko bakabura indwara.

kuwa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2022 nibwo uyu muhanzi yahagurutse i Kigali yerekeza i Nairobi muri Kenya.

Ni nyuma yuko yafashwe n’uburwayi butunguranye agahita ajyanwa mu bitaro bya CHUK, abaganga bagerageje kumwitaho ariko baza kubura indwara.

Ku itariki ya 10 Nyakanga 2022 nibwo Buravan aherukaga gusangiza abamukurikira kuri Instagram ifoto yamamaza imwe mu masosiyete afitanye nayo amasezerano, kuva ubwo ntarongera kugaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Yvan Buravan ni umuhanzi nyarwanda ukunzwe n’abatari bake aho yamamaye mu ndirimbo nyinshi zagiye zikundwa n’abatari bake dore ko yagiye anakorera ibitaramo hanze y’u Rwanda ari nako yatwaye ibihembo bitandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger