AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi The Ben ukunzwe na benshi ararembye

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, amaze iminsi ari mu Bitaro nyuma yo kujyanwayo mu masaha y’igicuku yafashwe n’uburwayi.

Uyu muhanzi arwariye mu Bitaro Bikuru ba Gisirikare bya Kanombe mu Karere ka Kicukiro nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe abivuga.

The Ben uheruka kugaragara mu ruhame ku Cyumweru, tariki 13 Mata 2026 ubwo we na mugenzi we Bruce Melodie basuraga Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, bakunamira inzirakarengane ziharuhukiye, bakanasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru avuga ko nyuma y’iki gikorwa, The Ben yanasabwe n’inzu ya 1:55 AM ifasha umuhanzi Bruce Melodie yari yanagiteguye, ko bajya no kuganira, ariko akababwira ko atameze neza, ahubwo ko bamureka akajya kuruhuka.

Icyo gihe yaratashye, araruhuka nk’uko yari yabivuze, ariko bigeze mu masaha y’igicuku, arushaho kuremba, ari na bwo yahitaga ajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Gisirikare bya Kanombe, agahita asabwa kuhaguma kugira ngo abaganga bamwiteho bihagije.

Amakuru avuga ko The Ben n’uyu munsi akiri muri ibi Bitaro, kuva icyo gihe, aho ari guhabwa ubuvuzi n’abaganga, ariko amakuru y’uko amerewe bikaba bigoye kuyamenya, kuko n’uku kujya kwivuriza muri biriya Bitaro byagizwe ibanga rikomeye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger