Ibiciro bya Lisansi byongeye gutumbagira cyane mu Rwanda
Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere rw’Ibikorwa by’Inyungu Rusange(RURA),rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, byerekana izamuka rikomeje kugaragara ku isoko ry’izi ngufu mu Rwanda, rishingiye ahanini ku mpinduka ziri ku rwego mpuzamahanga.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryo ku wa 16 Mata 2026, ibi biciro bishya byatangiye kubahirizwa guhera ku wa 17 Mata 2026, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00). Lisansi ntigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 2,938 kuri litiro, mu gihe mazutu itagomba kurenga 2,205 Frw kuri litiro.
Ibi bije bikurikira ibindi biciro byari byashyizweho mbere, aho ku wa 03 Mata 2026, RURA yari yatangaje ko lisansi itagomba kurenga 2,303 Frw kuri litiro, na mazutu igashyirwa kuri 2,205 Frw kuri litiro.
Ibi byerekana ko lisansi yongeye kuzamuka cyane mu gihe cy’amezi make, mu gihe mazutu yagumye ku giciro cyari gisanzweho.
RURA ivuga ko izi mpinduka zishingiye ku ihindagurika rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda ikomeje gufata mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’izo mpinduka ku bukungu bw’igihugu.
Uru rwego rukomeza ruvuga ko, nubwo ibiciro byazamutse, ruzakomeza gukurikirana isoko ku rwego mpuzamahanga ndetse no mu gihugu, kugira ngo harebwe uko ibiciro byahuzwa n’ukuri kw’isoko, hagamijwe kurinda inyungu z’abaguzi no gukomeza gutanga serivisi zinoze.
Ku bijyanye n’ingaruka ku baturage, RURA yasabye Abaturarwanda gukoresha neza ingendo zabo, bagakoresha cyane cyane imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange (carpooling), ndetse bakirinda ingendo zitari ngombwa, mu rwego rwo kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli.
Ibi biciro kandi bije byiyongera ku zindi ngamba zari zatangajwe mbere zirimo no kuvugurura ibiciro by’ingendo rusange, aho mu Mujyi wa Kigali umugenzi yishyura 59,28 Frw ku kilometero, mu gihe mu Ntara ari 41,58 Frw ku kilometero.
Izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rikomeje gufitanye isano n’ibibazo mpuzamahanga, birimo n’intambara iri mu burasirazuba bwo hagati, yakomeje gutuma ibiciro by’ingufu bizamuka ku Isi, nk’uko byigeze kugarukwaho na Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva.
Muri rusange, iri zamuka ry’ibiciro riteganyijwe gukomeza kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage no ku bikorwa by’ubukungu, ari na yo mpamvu hakenewe ingamba zihamye zo kugabanya ikoreshwa ry’ingufu no gushaka izindi nzira zisimbura peteroli mu gihe kiri imbere.

