Amakuru ashushye

Umuhanzi Snach waririmbye indirimbo yitwa “I know who i am” agiye kuza mu Rwanda

Icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Osinach Kalu uzwi nka Sinach ukomoka muri Nigeria agiye kuza gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Amakuru yizewe dukesha Rwandamagazine yemeza ko Sinach azataramira mu gitaramo ngarukamwaka ‘Easter celebration’ cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika gitegurwa n’umuhanzi Patient Bizimana.

Easter Celebration Concert  iheruka kuba mu 2017 yabereye muri Hotel Radisson Blu tariki 16 Mata 2017. Marion Shako wo muri Kenya na Appolinaire w’i Burundi nibo baherukaga kuza gufasha Patient Bizimana muri Easter Celebration. Umwaka wari wabanje yari yatumiye Solly Mahalangu wo muri Afurika y’Epfo.

Sinach yamenyakanye cyane kubera indirimbo “I know who I am” yaririmbye muri 2015. Yegukanye ibihembo byinshi bitandukanye. Ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba ari umuramyi uyobora abandi muri Believers Loveworld , itorero riherereye i Lagos muri Nigeria. Indirimbo ze nyinshi zikunda gukoreshwa mu nsengero zinyuranye mu mwanya wahariwe kuramya no guhimbaza Imana.

Azwi kandi mu zindi ndirimbo nka ’WayMaker’, ’Great Are you Lord’, ’Rejoice’,’He did it Again’, ’Precious Jesus’, ’The Name of Jesus’, ’This Is my Season’, ’Awesome God’, ’For This’, ’I stand Amazed’ , ’Simply Devoted’, ’Jesus is Alive’ n’izindi zinyuranye.

Sinach yashakanye na Joseph Egbu tariki 28 Kamena 2014. Sinach yataramiye mu bihugu binyuranye nka Afurika y’Epfo, Ubwongereza, Uganda, Trinidad and Tobago n’ahandi hanyuranye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger