Umuziki

Fally Ipupa yakoranye indirimbo y’amateka na R. Kelly , ikomeje guca ibintu-Yumve

Umuhanzi uvuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Fally Ipupa,  ku myaka 40 y’amavuko yakoranye na R.Kelly indirimbo y’amateka mu buzima bwe ndetse iyi ndirimbo ikomeje guca ibintu hirya no hino ku Isi.

Iyi ni indirimbo bise “Nidja” , iyi ndirimbo iririmbwe mu ndimi 2 mpuzamahanga n’ ururimi rumwe rukoreshwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, izo ndimi ni Icyongereza, Igifaransa n’Iringala. Ngo ntakindi uyu muhanzi yabikoreye ni ukugira abantu bose b’iburayi yewe nabo munsi y’ubutayu bwa Saha bumve ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo.

Fally Ipupa yahuye na R.Kelly mu mwaka wa 2010 ndetse banakorana indirimbo n’ ubwo itamenyekanye cyane. Fally Ipupa aratangaza ko R.Kelly ariwe muhanzi yahoze arota kuzakorana nawe indirimbo kuko baririmba ubutumwa bumwe ahanini usanga bibanda k’urukundo. Uyu munye-Congo akomeza ahamya ko iyi ari ndirimbo akoze ihambaye. Iyi ndirimbo ni iyurukundo kuko baba babwira umukobwa ko bamukunda.

Fally Ipupa kuva afite imyaka 14 yarotaga kuzaririmbana na R. Kelly  none inzozi zabaye impamo . Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Paris aho ari kugeza ubu dore ko ahora atembera amahanga, yavuze ko abahanzi bo muri Afurika nabo bakora ibikomeye abandi b’iburayi no muri Amerika bakora.

Afite imyaka 40 nibwo ageze ku cyifuzo yagize afite imyaka 14

Yakomeje avuga ko we kigirango agere kuri ibyo byose nuko aryama kare akanabyuka mbere yabandi bahanzi bose , nta kindi aba arimo aba ari gukora umuziki, we rero asanga ibi abigezeho bitewe no gukora cyane.

Iyi ndirimbo imaze amasaha make kuri Youtube imaze kurebwa n’abantu barenga 166,914 ndetse abarenga 1, 774 batanze ibitekerezo kuri iyi ndirimbo bashimira Fally Ipupa aka kazi keza yakoze.

Reba iyi Nidja ya Fally Ipupa na R.Kelly:

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger