AmakuruPolitiki

Umuhanzi Nyiranyamibwa Suzanne yitabye Imana

Umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi uzwi mu muziki gakondo, Nyiranyamibwa Suzanne, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026.

Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe n’umuryango we, wagaragaje agahinda watewe no kubura uyu muhanzi wari umaze imyaka myinshi mu muziki nyarwanda.

Mu itangazo washyize hanze, umuryango wa Nyiranyamibwa wamenyesheje inshuti, abavandimwe n’abandi bose bari bamuzi iby’uru rupfu, uvuga ko gahunda zijyanye no kumusezeraho no kumushyingura zizatangazwa mu masaha ari imbere.

Kugeza ubu, icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana.

Nyiranyamibwa Suzanne yari umwe mu bahanzi b’inararibonye bagize uruhare mu kumenyekanisha no gusigasira umuziki gakondo nyarwanda. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Telefone ko ititaba” na “Ni muberwe bakobwa”, zamufashije kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki.

Yabaye kandi mu bahanzi bagize uruhare mu ishingwa ry’Itorero Isamaza, ryamenyekanye mu bikorwa by’ubuhanzi n’indirimbo zashyigikiye urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ubuzima bwa Nyiranyamibwa bwaranzwe n’amateka y’ubuhunzi. Mu 1973, yahatiwe kuva mu Rwanda ahunga itotezwa ryakorerwaga Abatutsi, ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma aza gukomereza mu Bubiligi.

Nubwo yamaze igihe kirekire aba hanze y’igihugu, yakomeje kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu cye, kugeza ubwo yafashe icyemezo cyo gutahuka kugira ngo asazire mu gihugu yavukiyemo.

Nyiranyamibwa yakomokaga mu muryango w’abana icyenda, akaba yari afite abana bane. Umugabo we na we yari yaritabye Imana mu gihe bari mu buhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uretse indirimbo zigaruka ku muco gakondo, Nyiranyamibwa yanagize uruhare mu bihangano byibutsa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu ndirimbo ze zizwi muri uru rwego harimo “Ese mbaze nde?”, yagaragayemo agahinda n’intimba byatewe na Jenoside n’ingaruka zayo ku Banyarwanda.

Urupfu rwe ni igihombo ku muziki nyarwanda, by’umwihariko ku muziki gakondo, aho yari mu bahanzi bagize uruhare mu kubungabunga indangagaciro, umuco n’amateka by’Abanyarwanda binyuze mu bihangano bye. Umurage asize mu ndirimbo ze uzakomeza kuba igice cy’amateka y’umuziki nyarwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger