AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Emmy uba muri Amerika ategerejwe i Kigali

Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Emmy muri muzika nyarwanda agiye kongera kugaruka mu Rwanda nyuma y’igihe gito ahavuye ariko bikaba bitarigeze bimenyekana, icyakora kuri iyi nshuro ho ntabwo azaza mu ibanga nkuko yabigenje ubushize.

Amakuru ahari ahamya ko Emmy ategerejwe mu Rwanda  kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2019, impamvu nyamukuru imuzanye mu Rwanda ntabwo iratangazwa gusa ariko hari abazi iby’uru rugendo rwe bavuga ko azaba aje gusura umuryango we ndetse n’izindi nshuti ze hakaba hanavugwa ko ashobora kuba aje gutegura ubukwe afitanye n’umukunzi we Joyce Umuhoza.

Emmy agiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’uko muri Gicurasi 2019 yari mu mujyi wa Kigali aho yanafotorewe ari kumwe n’umukunzi we nubwo we yagize ibanga uru rugendo byavugwaga ko rwari urwo gusura umukunzi we.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger