ImyidagaduroUrukundo

Umuhanzi Big Fizzo yaraye akoze ubukwe-VIDEO

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kanama, umuhanzi ufatwa nk’ukomeye mu Burundi Mugani Desire wamamaye cyane nka Big Fizzo yakoye anasaba umukobwa avuga ko akunda cyane, imbere y’imiryango yombi bemeranya kubana akaramata.

Big Fizzo akoye uyu mukobwa w’umurundikazi witwa Édith Stein Kimana nyuma yo gutandukana n’uwo babyaranye nkuko mu burundi bari kuvuga ngo’Papa Keza yasabye anakwa umukunzi we’.

Uyu Édith Stein Kimana yasezeranye imbere y’amategeko mu bukwe bwatunguranye cyane kuko Big Fizzo yabigize ubwiru kuko yabitangaje ejo agiye gukwa dore ko hari hashize umwaka ahawe gatanya agahita atandukana n’umugore w’umuzungu.

Ku munsi w’abakundana wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, nibwo uyu mugabo yatangaje ko yongeye kubona umukunzi nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere banabyaranye abana batatu.

Uyu mukunzi wa Big Fizzo ngo asanzwe aba mu gihugu cy’Ubutaliyani, ndetse rimwe na rimwe uyu mugabo yajyaga amusangayo.

Reba hano uko Big Fizzo yambitse impeta umukunzi we

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger