AmakuruImyidagaduroUmuziki

Umuhanzi Ali Kiba n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Ali Kiba ukomoka mu gihugu cya Tanzania n’umugore we Amina Khaleef ukomoka mu gihugu cya Kenya, bibarutse umwana wabo w’imfura.

Ali Kiba yemeje aya makuru abicishije ku rukutwa rwe rwa Instagram, gusa niyigeze atangaza igitsina cy’umwana we n’umugore we babyaye.

Ifoto yashyize kuri Instagram yari iherekejwe n’amagambo agira ati”Ikaze mwana mushya…Umusitari yavutse.”

Uyu mwana n’ubwo ari we wa mbere Ali Kiba abyaranye na Amina Khaleef, asanzwe afite abandi bane yabyaranye n’abandi bagore batandukanye.

Ali Kiba n’umugore we bibarutse nyuma y’ubukwe bw’agatangaza bakoze mu mwaka ushize. Ni ubukwe bwabereye I Mombasa muri Kenya bwitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Hassan Joho usanzwe ari Guverineri w’intara ya Flamboyant.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger