AmakuruImyidagaduro

Umugore wa Pasiteri Theogene yagize icyo avuga ku rupfu rw’umugabo we

Umugore wa Pastor Théogène witabye Imana azize impanuka yamushimiye ubutwari bwamuranze mu buzima bwe, avuga ko amukunda n’ubwo yavuye mu mubiri ndetse ko kuri we yumva akiriho.

Abinyujije mu butumwa yashyize kuri WhatsApp status ye, uyu mubyeyi yagize ati “Ntwari yange wambereye byose kuri njye no ku Banyarwanda bose wabaye intwari ndagukunda nubwo wavuye mu mubiri ariko kurijye uracyariho”.

Mu gitondo cyo kuwa gatanu nibwo inkuru y’inshamugogo yasakaye mu banyarwanda ko Pasiteri Theogene wamenyekanye mu kubwiriza bidasanzwe yitabye Imana.

Ni urupfu rwashenguye benshi barimo na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, abanyamadini ndetse n’abanyarwanda bamukurikiranaga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger