AmakuruUtuntu Nutundi

Umugabo wanjye namufashe arigusambana nanjye mpita njyayo none ngo aranyirukana-Nkore iki?

Muraho neza, nitwa Isimbi Sharmandi umugore umaze kubyara kabiri umwana umwe namubyaye nkiri inkumi ubwo nigaga muwa kane mu mashuri yisumbuye, indi mubyarana n’umugabo wanjye turikimwe magingo aya.

Umugabo wanjye twakubdanye maze umwaka umwe ndangije kwiga, dukundana amezi abiri yonyine duhita dupanga kubana akaramata tukubaka urugo rugakomera.

Twarabyemeje, ndamusura birangira ngumye yo dutangira kubana nk’umugore n’umugabo ubu tumaranye imyaka ibiri hafi itatu turikumwe, tukaba tumaze kubyarana rimwe.

Uko twagiye tubana, yagiye angaragariza ingeso nyinshi mbi atigeze anyereka tugiteretana harimo kunsha inyuma no gutaha yasinze nabimubazaho akambwira ngo sinjye ugiye kumwigisha ubwenge kuko nasanze akuze.

Inshuro nyinshi namwerekaga ko ntacyo bimbwiye, igihe ngerageje kumubaza ko arigukururana n’uduhabara, yaratsembaga akanyereka ko ndi umugore w’igikundiro ataroylta anca inyuma nubwo naba ndwaye.

Mu minsi yashize nagiye guhaha, mbona aratambutse arikumwe n’igikobwa cyiza cyambaye mini, ariko ntiyambona. Nafashe umwanzuro wo kubakurikira ngo ndebe aho berekeje ngiye kubona mbona bakatiye muri Rodge nanjye mbakurikira runono.

Narabaretse batangira igikorwa hashize umwanya ndakomanga aba ariwe usohoka, akinkubira amaso arambaza ngo ndinde, nanjye nyi’Ndi umugore wawe” ato “Ashwiii da sinkuzi” yahise ahamagara abakodesha aho baransohora ntaha mbabaye cyane nanjye mpita mfata umwanzuro wo kumuca inyuma.

Aho nagiye kubikorera ngamije kumubabaza, sinzi uwamurabuye nawe arahanssanga amfata mpiri, kwihangana biramunanira ankubita urushyi ahita anafata umwanzuro wo kunyirukana.

None ndibaza kuki njye namufashe nkamureka, we yamfata rimwe akankubita akananyirukana Nkore iki? Byanyobeye mungire inama.

♦Wifuza kudusangiza amakuru y’aho utuye cyangwa se hari inkuru y’urukundo, iyigisha, ihumuriza abantu wifuza ko tugufasha kuyisangiza abandi nyura kuri 0780341462/ (0784581663 WhatsApp)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger