AmakuruPolitiki

Umucungagereza afunzwe azira gusakaza amashusho agarazaga Guverineri ari gusambanya umugore w’undi mugabo

Mu gihugu cya Kenya, umucungagereza yatawe muri yombi akekwaho kuba umwe mu bagize uruhare mu isakazwa ry’ubwambure bwa Peter Ndambiri usanzwe ari umuyobozi wungirije w’intara ya Kirinyaga.

Uyu mugabo utaramenyekana imyirondoro yafatiwe kuri Station ya Polisi ya Mwea aho yari yagiye gushaka amakuru ku kibazo cy’impanuka yarimo gukurikirana ku mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa gatatu.

Amakuru avuga ko yari yabonywe n’umupolisi mbere yo kugerageza gucika, gusa yongeye gukurikiranwa aza gutabwa muri yombi.

Uyu ukekwa, yari yambaye imyenda isa n’iyo ugaragara mu mashusho yafashwe yari yambaye.

Komiseri wa polisi mu gace ka Kerinyaga Mohamed Birik yavuze ko uyu ukekwa yamaze kwimurirwa kuri station ya Polisi ya Thika kugira ngo ahatwe ibibazo.

Yagize ati” Ni byo, uwo mugabo yafatiwe muri Mwea, akurikiranweho amashusho yavuzwe. Yamaze gushyikirizwa urwego rw’ubushinjacyaha”.

Amakuru aturuka muri Polisi yo muri aka gace avuga ko uyu mugabo asanzwe acunga gereza ahitwa Olkalou, gusa akaba atuye i Mwea. Akurikiranweho kuba umwe mu bari mu gatsiko k’abagabo bafashe videwo isebya Ndambiri.

Ku munsi w’ejo ku wa kabiri, Peter Ndambiri yasabye imbabazi kuri iyi videwo yafashwe imugaragaza ari kumwe n’umugore utaramenyekana, bombi bambaye ubusa.
Peter Ndambiri, umuyobozi wungirije wa Kirinyaga.

Itangazo uyu muyobozi yashyize ahagaragara ryagiraga riti” Ndasaba imbabazi umugore wanjye ku myaka myinshi twari tumaranye dukomeye nk’urutare, Nangije isura ye nk’umugore, namuha amenyo y’abasetsi. Nkeneye imbabazi ze, kandi niteguye gukora cyane kugira ngo yongere anyizere. Nasebeje abana banjye, bahoraga bamfata nk’umurinzi wabo ndetse n’icyitegererezo. Nabateje igisebo kitavugwa, gusa ndasaba imbabazi”.

Uyu muyobozi yaboneyeho gusobanura byimbitse ku by’iyi videwo, asobanura ko hari udutsiko tw’abantu duteganya kwibasira abanya Politiki mu rwego rwo gukorera amafaranga.

Magingo aya, iby’iyi videwo ntibirasobanuka neza, gusa abayobozi batandukanye basabye ko abafashe iyi videwo bahigwa bakabiryoza.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger