Amakuru ashushyeImikino

Breaking News: Bizimana Djihad aguzwe n’ikipe yo mu Bubiligi

Mu gihe Bizimana Djihad wakiniraga APR FC yari yaragiye gukora ibizamini I Burayi mu ikipe ya Beveren ikina mu cyiciro cya mbere mu Bubuligi akabitsinda , asinyishijwe imyaka itatu ishobora kongerwa bitewe n’uko yitwaye.

Bizimana Djihad w’imyaka 21 y’Amavuko wakiniraga APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi aho yakinaga mu kibuga hagati, nyuma yo gushimwa n’abatoza b’iyi kipe yo ku mugabane w’i Burayi asinyishijwe imyaka 3 akinira iyiu kipe y’amabara imyenda y’umuhondo nyuma y’imyaka 20 nta munyarwanda wari wakina muri shampiyona yo ku mugabane w’i Burayi mu ikipe ikina mu cyiciro cya mbere.

Nkuko bigaragara ku rubuga rw’iyi kipe Djihad agiye gukinira , ubuyobozi bw’iyi kipe bwishimiye kuba bugeze ku ntego yabo yo gusinyisha uyu munyarwanda kuko bavuga ko bamurambagije nyuma y’uko yari yitwaye mu mikino ya CHAN 2018 u Rwanda rwasezerewemo rugikubita ndetse bakaba bararushijeho kumutekereza cyane mu mikino ya CAF Champions League. Ibijyanye n’amafaranga yaba yaguzwe ntabwo byari byatangazwa.

Uyu musore agiye kujya akina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi mu ikipe yasinyiye yitwa Waasland-Sportkring-Beveren, ni ikipe yashinzwe mu wa 1936, ikaba imaze imyaka 3 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi. Yarangije shampiyona y’umwaka ushize iri ku mwanya wa 12 n’amanota 35 ndetse ikaba iri no mu makipe azakina mu majonjora y’ibanze yo guhatanira itike yo gukina imikino ya Europa League.

Hari imikino yakinwe muri aya majonjora y’ibanze  ya Europa League iyi kipe yamaze gukina kuko bakinnye imikino itatu ikayirangiza nta numwe itsinzemo.

Uyu mukinnyi mu makipe yakininye harimo Etincellles na Rayon Sports yavuyemo ajya muri APR FC arinayo agiye i Burayi avuyemo , biteganyijwe ko Djihad azaba akinira APR FC  kugeza ubwo shampiyona y’Ububiligi izaba irangira cyane ko iri kugana ku musozo akazatangirana na shampiyona itaha ya 2018 -2019.

Djihad yerekeje ku mugabane w’uburayi abifashijwemo n’umwe mu banyarwanda bamaze iminsi barangije kwiga ibyo kuranga no kugura abakinnyi Eto’o Mupenzi wabyize mu gihugu cy’Ububiligi.

Nyuma ya Bizimana Djihad haravugwa abandi bakinnyi nka Muhire Kevin ndetse na Lague bose bashobora kwerekeza ku mugabane w’uburayi kugerageza amahirwe dore ko mu minsi ishize byavugwaga ko Muhire Kevin ukinira Rayon Sports yaba yarasinye mu ikipe ya ya Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus ikinamo umunyarwanda Sibomana Patrick uzwi cyane nka Papy.

Djihad si u bwa mbere yari arambagijwe n’amakipe yo  ku mugabane w’i Burayi kuko n’umwaka ushize yagiye mu gihugu cy’Ubudage bikaza kurangira atabashije gutsinda akagaruka mu Rwanda.

Djihad n’abayobozi b’ikipe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger