AmakuruImyidagaduro

Umubiligi yabuze arenga miliyoni 17 Frw nyuma yo gushukwa n’uwiyitiriye Céline Dion

mugabo wo mu Bubiligi yatakaje nibura miliyoni 17 Frw nyuma yo kugwa mu mutego w’abatekamutwe bamwiyitiriye umuririmbyi w’icyamamare w’Umunya-Canada, Céline Dion, bakamwizeza ko bafitanye umubano wihariye.

Uyu mugabo yatanze hafi y’amayero 10.000, angana n’amafaranga arenga miliyoni 17 Frw, mu mafaranga n’impano yari agamije gufasha uwo yizeraga ko ari Céline Dion. Nyuma yaje kumenya ko yari yarashutswe n’abakoresha uburyo bw’uburiganya bwo kwiyegereza umuntu kuri internet, buzwi nka lovescamming.

Karla, umukobwa w’uyu mugabo, yabwiye VRT ko se yari yarizeye cyane ko uwo yavuganaga na we ari Céline Dion kandi ko ari umukunzi we. Ibyo byatumye akomeza kumwoherereza amafaranga, yemera ibisobanuro yahabwaga by’uko uyu muririmbyi yari afite ibibazo by’amafaranga.

Abatekamutwe ngo bamubwiraga ko Céline Dion yari afite ikibazo cy’amafaranga kubera ko abayacungaga bari barayafunze, bityo akaba akeneye ubufasha bw’amafaranga.

Uburiganya bwaje kugera ku rwego rwo gutuma uyu mugabo ategura urugendo ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yarizejwe ko azakirwa n’indege yihariye ya Céline Dion.

Karla yavuze ko ku itariki ya nyuma y’umwaka wa 2025, se yamaze umunsi wose ategereje tagisi ku muryango w’urugo, afite n’amavalisi, yiteguye kujya ku kibuga cy’indege. Yari yarishyuye amafaranga menshi kuri urwo rugendo, ariko uwo yari ategereje nta wigeze aza.

Catherine Van de Heyning, umushinjacyaha ukorera mu ishami rishinzwe ibyaha bikorerwa kuri internet mu Mujyi wa Antwerp, yavuze ko ubu buryo bw’uburiganya bukomeje kwiyongera.

Yasobanuye ko abatekamutwe bakunze kwiyitirira ibyamamare kugira ngo babanze kubaka icyizere n’umubano w’ibinyoma n’ababagana, mbere yo kubasaba amafaranga.

Uyu mushinjacyaha kandi yavuze ko hari abahohoterwa n’ubu buriganya batinya kubimenyesha inzego zibishinzwe, bitewe n’isoni cyangwa gutinya gutangaza amafaranga batakaje.

Karla yavuze ko umuryango wabo wagerageje kumvisha se ko ari uburiganya, ariko bikamunanira kuko yari agifite icyizere ko koko yavuganaga na Céline Dion.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger