AmakuruImikino

Ukuri Kwa Carlos Alós Ferrer kubyo gusesa amasezerano yo gutoza Amavubi

Hashize iminsi havugwa ko Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Carlos Alós Ferrer ari gusaba ko amasezerano yo kuyitiza yaseswa bityo akaba yakwerekeza mu y’indi mirimo mushya.

Uyu mutoza yemeje ko ari mu biganiro na FERWAFA ngo abe yasesa amasezerano ye koko.

Ku w Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo inkuru yabaye kimomo Carlos Alós Ferrer yanditse asaba gusesa amasezerano ye mu ikipe y’igihugu nk’umutoza mukuru.

Icyo gihe ubwo ISIMBI yageragezaga kumuvugisha ntabwo byakunze kuko atifuzaga kugira icyo abitangazaho.

Carlos Alós Ferrer akaba yamaze kwemerera ikinyamakuru ISIMBI ko ubu ibi ibiganiro byatangiye byo kuba yasesa amasezerano n’ikipe y’igihugu.

Ati “turimo kuganira bitewe n’ibihe bihari ngo turebe ko amasezerano yaseswa. ”

Uyu mutoza nubwo bivugwa ko yabonye indi kipe, ahubwo andi makuru avuga ko yatanze FERWAFA na MINISPORTS batishimiye umusaruro we bari mu nzira zo gushaka uko bamusezerera.

Carlos Alós Ferrer yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi muri Werurwe 2022 aho yasinye umwe, yaje kongera amasezerano y’imyaka 2 muri Werurwe 2023 aho imwe mu ngingo irimo yemeye guhesha ikipe y’igihugu itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024 none bikaba byaranze nubwo asigaje umukino umwe wa Senegal.

Amaze gutoza imikino 5 yo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 aho yanganyije na Mozambique 1-1 na Benin 1-0, atsindwa na Senegal 1-0, Benin 3-0 na Mozambique 2-0.

Yasezerewe na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023 ku giteranyo cy’igitego 1-0 (banganyije ubusa ku busa muri Tanzania aho Ethiopia yayakiririye, itsindira u Rwanda i Huye 1-0).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger