AmakuruImyidagaduro

Miss Naomi yasubije abakomeje kwibasira umukunzi we

Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 yasubije abakomeje kwibasira Umukunzi we nyuma y’ifoto yasakajwe ari kumwe n’undi mukobwa, byavuzwe ko yasimbuje Naomie

Ahenshi ku Imbuga nkoranyambaga zimaze iminsi zarakangaranijwe n’ifoto ya Michael Tesfay umukunzi wa Miss Naomie ari kumwe n’undi mukobwa benshi batangiye kugenda bibaza niba uyu musore yaba yarateye uw’inyuma Nyampinga w’u Rwanda.

Nubwo ari amakuru ubona ko adafatika kuba umuntu yaba yifotoranije n’undi mukobwa afite umukunzi bikavuga ko batandukanye ariko byageze kuri Miss Naomie mu bigaragara.

Maze yifashishije ifoto yabo bombi bafatiye i Dubai aho bari mu biruhuko Naomie yongeraho amagambo agira ati”Bibaye ngombwa ko nongera guhitamo na hitamo wowe na none kuko ni wowe gice cy’agatangaza cy’ubuzima bwanjye.”

Miss Nishimwe Naomie akaba amaze umwaka urenga atangarije Isi yose uwamutwaye uruhu n’uruhande ari we Michael Tesfay inzobera mu by’ikoranabuhanga n’ubuzima.

Aba bombi bakaba bagenda bakomeza gufatanya mu mishinga itandukanye bakoraho y’ubushabitsi yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

hakiwirakwiye ifoto y’Umukuzi wa Miss Naomie arikumwe n’undi mukobwa benshi batangira gukeka ko batandukanye,Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 yashimangiye ko urukundo rwe na Michael Tesfay rumeze neza cyane.

Michael Tesfay ukundana na Nishimwe ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.

Afite imishinga itandukanye ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger