AmakuruPolitiki

Uko impinduka zakozwe na perezida muri Guverinoma zasize abayobozi bahagaze

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma aho Gaspard Twagirayezu yagizwe Minisitiri w’Uburezi mu gihe Dr. Valentine Uwamariya yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Maj Gen Albert Murasira wahoze ari Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, yagizwe Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi asimbura Madamu Solange Kayisire wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.

Dr. Valentine Uwamariya wari minisitiri w’Uburezi yagizwe minisitiri ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Gaspard Twagirayezu wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, yagizwe Minisitiri w’Uburezi asimbuye kuri uyu mwanya Dr. Valentine Uwamariya.

Prof. Jeannette Bayisenge wari usanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Madamu Jeanine Munyeshuli yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe ishoramari rya leta no kwegeranya imari.

Madamu Claudette Irere yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi.

Dr. Claudine Uwera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije.

Umutoni Sandrine, wari usanzwe ari Umuyobozi wa Imbuto Foundation, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Madamu Assumpta Ingabire yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana.

Madamu Margaret Nyagahura yagizwe Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Hongiriya.

Maj Gen (Rtd) Dr. Charles Rudakubana yagizwe Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Angola.

Madamu Nadine Gatsinzi Umutoni yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu iterambere ry’Igihugu.

Inshingano za Minisiteri y’Ishoramari rya Leta zimukiye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, aho Jeannine Munyeshuli wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN ari we uzaba azishinzwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger