AmakuruImikino

Mason Greenwood ntakiri umukinnyi wa Manchester United

Rutahizamu Mason Greenwood ntabwo azokomeza akazi mu ikipe ya Manchester United nyuma y’aho iyi kipe ihisemo gusesa amasezerano nawe.

Uyu musore yari yakuweho icyaha cyo guhohotera umukunzi we n’ibindi yashinjwaga ariko ikipe yo yahisemo gutandukana nawe.

Ikipe ya Manchester United yari imaze amezi atandatu ikora iperereza ryihariye ku myitwarire y’uyu mukinnyi ariko yarirangije imwirukana.

Greenwood yatawe muri yombi muri Mutarama 2022 nyuma y’ibirego bijyanye no guhohotera umukunzi we byatangajwe ku rubuga rwa interineti.

Ku ya 2 Gashyantare 2023, ibirego byashinjwaga uyu musore w’imyaka 21 w’Umwongereza,birimo gushaka gufata ku ngufu no gukubita uyu mukobwa yabihanaguweho.

United yagize ati: “Abafite uruhare bose, barimo Mason, bazi ingorane yagira akomereje umwuga we muri Manchester United.

“Byumvikanyweho rero ko byaba byiza kuri we akomereje kure ya Old Trafford,tuzakorana na Mason kugira ngo tugere kuri uwo mwanzuro.

“Dushingiye ku bimenyetso twabonye, twanzuye ko ibyashyizwe ku mbuga za interineti bidatanga ishusho yuzuye kandi ko Mason atigeze akora ibyo byaha yarezwe mbere.”

Mu minsi ishize byari byavuzwe ko uyu mukinnyi azagarurwa mu ikipe ariko biteza umwuka mubi mu bafana basabye ko yirukanwa kubera ibyo byaha yashinjwaga nubwo bitamuhamye.

Bamwe mu badepite,ibyamamare birimo Rachel Riley bavize ko bazareka gufana United nimugarura.

Mu butumwa yashyize hanze,Greenwood yemeje ko atigeze akora ibyaha yashinjwe nubwo benshi bamuciriye urubanza gusa ibyabaye byamuhaye isomo ryo kuba umukinnyi w’intangarugero ndetse akabera urugero umwana we.

Manchester United yafashe umwanzuro wo kutazakomezanya na Mason Greenwood wayigezemo ku myaka 7 y’amavuko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger