AmakuruImikino

Buregeya Prince yeguye ku bukapiteni bw’APR FC

Myugariro Buregeya Prince Aldo wari Kapiteni wa APR FC, yamaze kwegura kuri izo nshingano.

Prince Buregeya yari amaze igihe gito ari Kapiteni wa APR FC, nyuma y’igenda rya Djabel Manishimwe.

Uyu musore wazamukiye mu irerero rya APR FC yeguye ku nshingano zo kuyobora abakinnyi bagenzi be, nyuma y’imyitwarire itarakiriwe neza n’ubuyobozi aheruka kugaragaza.

Amakuru avuga ko mu cyumweru gishize ubwo APR FC yiteguraga kwakira Gaadiidka FC yo muri Somalia mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league, Prince Buregeya yegereye ubuyobozi bwa APR FC abubaza niba ruzaha abakinnyi amafaranga ya misiyo ajyanye n’uriya mukino; bijyanye no kuba APR FC yari kuwukinira mu Rwanda.

Ni ubutumwa yashohoje mu izina ry’abakinnyi bagenzi.

Bivugwa ko ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo z’Igihugu butakiriye neza iriya myitwarire; bituma Buregeya ahitamo kwegura nk’umuyobozi w’abakinnyi.

Buregeya Prince nyuma yo kwegura yahise asimburwa na myugariro Ombolenga Fitina wari usanzwe amwungirije.

Rutahizamu Nshuti Innocent ni we wagizwe Kapiteni wungirije wa APR FC, na ho umunya-Sudani Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman agirwa Kapiteni wa gatatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger