AmakuruAmakuru ashushye

Uganda:Abagera ku 10 bamaze kwandura Ebola mu gihe 2 bamaze guhitanwa nayo

Nyuma y’amakuru akomeje akomeje gucicikana ku cyorezo cya Ebola muri Uganda, hemejweko umwana w’imyaka itanu yagaragayeho bwa mbere yamaze ku muhitana ndetse na Nyirakuru wari umurwaje nawe akaba yamaze guhitanwa nayo kuri uyu wa Gatatu.

Minisiteri y’ubuzima muri Uganda yatangaje ko hari abandi bantu 10 bamaze kwandura Ebola mu Karere ka Kasese.Ejo ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(6pm) nibwo uriya mukecuru yapfiriye mu bitaro bya Bwera General Hospital biri muri Kasese.

Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’ubuzima ya Uganda yavuze ko uri mukecuru ari bushyingurwe kuri uyu wa Kane hamaze gutegurwa irimbi rimugenewe.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima ya Uganda Emmanuel Ainebyoona yirinze kugira icyo atangaza kuri aya makuru ndetse na Minisitiri w’ubuzima ubwe Dr Jane Ruth Aceng ntiyitabye itangazamakuru ngo agire icyo abivugaho.

Umuntu wa mbere wagaragaweho na Ebola muri Uganda kandi ikamuhitana ni umwana w’imyaka itanu. Yapfuye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru taliki 12, Kamena, 2019.

Kugeza ubu Minisiteri y’ubuzima muri Uganda ivuga ko hari abantu barindwi bamaze kwandura Ebola barimo abagabo babiri, abagore babiri n’umwana w’amezi atandatu n’abandi.

Aba bose ngo binjiye muri Uganda bavuye muri DRC. Bashyizwe mu kato kugira ngo batanduza abandi mu buryo bworoshye.

Ebola ni imwe mu ndwara zandura vuba kandi zica umubare munini w’abo zafashe.

Yandura mu gukora ku murwayi wayo binyuze mu buryo ubwo ari bwo bwose cyane cyane ku matembabuzi ava mu muntu.

Ibimenyetso byayo bihita bigaragara vuba harimo guhinda umuriro mwinshi, umunaniro ukabije, kubabara imikaya (muscles), kuribwa umutwe no kunaga ijosi.

Umurwayi wayo acisha amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri we.

Abaturage ba DRC bahahirana n’abo muri Uganda banyuze ku mipaka itandukanye harimo uyu wa Bwera muri Kasesee, uwa Goli mu Karere ka Nebbi, n’uwa Bunagana mu Karere ka Kisoro.

Kuva Kasese ugera mu Rwanda hari urugendo rw’iminsi ibiri n’amaguru.

Hagati aho Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, ryatangaje ko kuri uyu wa Gatanu taliki 14, Kamena, 2019 rizakoresha inama idasanzwe yo gusuzuma uko ikibazo cya Ebola giteye kugira ngo harebwe niba yatangazwa nk’icyorezo kibasiye ibihugu byinshi.

Kuba Ebola umwaka ushize yarishe abantu benshi muri DRC ubu ikiba ivugwa muri Uganda ngo ni ikibazo gikomeye mu rwego rw’ubuzima ku rwego rw’Isi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger