AmakuruAmakuru ashushye

Rayon Sports yasinyishije undi munya-Ghana wakinnye mu Butaliyani

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze gusinyisha rutahizamu w’umunya-Ghana, Olokwei Commodore wigeze gukinira Parma FC y’abatarengeje imyaka 18 mu Butaliyani mu mwaka wa 2010.

Uyu mukinnyi wari umaze ibyumweru bibiri akora igeragezwa muri Rayon Sports, yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Commodore uvuga ko afite imyaka 22, aherutse gutangaza ko yaje muri  Rayon Sports ayizi dore ko yakinanye na Michael Sarpong mu ikipe y’abato ya Gaddafi Football Club kugeza afite imyaka 16.

Uyu mukinnyi ngo yifuza gufasha Rayon Sports gukomeza kuba ikipe ikomeye mu Rwanda ndetse igatwara n’ibikombe.

Olokwei Commodore azahatanira umwanya ubanza mu kibuga hamwe n’abarimo Jules Ulimwengu na mugenzi we Michael Sarpong wifuzwa n’amakipe atandukanye ku mugabane wa Afurika.

Rayon Sports kandi yamaze kugura myugariro Iragire Saidi wakiniraga Mukura Victory Sports ndetse iri mu biganiro bya nyuma na Ciza Hussein ndetse na Bizimana Yannick wa AS Muhanga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger