AmakuruImyidagaduro

Uganda: Umuhanzi uhora ahanganye na Bebe Cool yafashe umwanzuro wo kwimukira mu Rwanda

Alexander Bagonza uzwi cyane  muri muzika ya Uganda ku izina rya A Pass yatangaje ko arambiwe abagande batamukunda bityo ko yahisemo gufata umwanzuro wo kuza gutura mu Rwanda.

Uyu musore yavukiye muri Uganda mu 1989, ni umuhanzi akaba n’um wanditsi akaba aririmba injyana ya Dancehall, Afro na Reggae. Yatangaje ko agiye kwiyizira gutura ,mu rwanda agahunga abagande batamukunda birirwa bamutuka aho guha agaciro ibikorwa akora muri iki gihugu cy’abaturanyi.

Ku wa Gatandatu tariki ya 04 Kanama 2018 ni bwo yanditse kuri twitter ye avuga ko yamaze gufata umwanzuro wo kuza gutura mu Rwanda nubwo bamwe bahise bamugira iciro ry’umugani kuri uru rubuga.

Yagize ati:” Namaze gufata umwanzuro, nahisemo kuva muri Uganda nkajya gutangira ubuzima bushya mu Rwanda, kandi bazankunda kurusha hano (muri Uganda), Abagande birirwa bantuka ntibahe agaciro ibihangano byanjye kandi ni njye muhanzi ukomeye bagize, ndambiwe kujya mpora ndira buri munsi.”

Uyu muhanzi ntabwo yumvikana na Bebe Cool na we ukomeye mu ruganda rwa muzika muri Uganda, mu minsi yashize Bebe Cool aherutse kugura ihene  ahita ayita izina ry’uyu muhanzi A Pass, uretse ibi kandi A Pass aherutse no kwibasira Ykee Benda amubaza impamvu ataririmbye mu gikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya nkuko byari byatangajwe binakurura impaka mu bagande.

A Pass akimara kuvuga ko agiye kwimukira mu Rwan da bamwe bahise bamuha ikaze ariko abagande bamutaramiraho biratinda, bamusabaga ko nagenda yazajyana n’indirimbo ze ntizisigare muri Uganda.

Hari n’abandi bamushinyaguriraga bavuga ko agiye kubera Bebe Cool wamugereranyije n’ihene ye, hari n’abandi bamusabye kutazumva avuga ngo aragarutse muri Uganda.

Uyu musore aherutse kugaragara ari kumwe na Bobi Wine mu myigaragambyo yabaye mu minsi ishize ubwo bamaganaga imisoro isabwa abakoresha imbuga nkoranyambaga na serivisi za Mobile Money. Ibi byatumye bamuserereza ngo ahisemo kwimuka kubera gutinya imisoro.

Uyu muhanzi A Pass azwi cyane mu ndirimbo nka Didadada, Memories yakoranye na Liliane Mbabazi, Wuuyo n’izindi nyinshi .

Yamaze gufata umwanzuro

Imwe mu ndirimbo z’uyu musore wahisemo kuza gutura mu Rwanda agasiga abagande batamukunda.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger