AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Amafoto-Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’amasomo ya Basketball ku rubyiruko

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yitabiriye igikorwa cyo gutangiza amasomo y’umukino wa Baketball ku rubyiruko, aboneraho kugira inama urubyiruko rwitabiriye aya masomo yateguwe binyuze mu mushinga wiswe “Giants of Africa”(Ibihangage bya Afurika).

Ni igikorwa cyabereye kuri Stade nto y’i Remera.

Akihagera, Nyakubahwa Paul Kagame yakiriwe na na Komiseri wa NBA, Adam Silver. Ni igikorwa cyanitabiriwe na Masai Ujiri usanzwe ari umuyobozi w’ikipe ya Toronto Raptors ikina muri shampiyona ya Basketball ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Perezida wa Repubulika, yashimiye  ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika  n’abatangije uyu mushinga ku kuba barahisemo kuza kuzamura impano z’abana b’u Rwanda.

Perezida Kagame kandi yabwiye uru rubyiruko rugiye gutangira aya masomo ko igihugu kiteguye kubashyigikira bakagera ku ndoto zabo, gusa ababwira ko basabwa kubiharanira kugira ngo bazagere ku byo bifuza.

Ati”Ntabwo waba igihangange ukundi, bigusaba gushora imbaragaza zawe, ibitekerezo n’umuhate muri byo, ubundi bikarangira mubaye ibihangange.”

Urubyiruko ruzitabira aya masomo rwanaboneyeho umwanya wo kwidagadurana na Nyakubahwa Paul Kagame.

Uyu mushinga wa ‘Giants of Africa’ watangijwe mu 2003, ukaba ugamije kuzamura urubyiruko rwo muri Afurika rufite impano yo gukina Basketball. Witezweho kandi kongera ibikorwa remezo birimo ibibuga bizafasha abafite impano y’uyu mukino kubona aho bazigaragariza.

Perezida Kagame aganiriza urubyiruko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger