AkaziAmakuru

Uganda: Abari bavuye gushyingura nabo bishwe n’impanuka

Mu masaha y’umugoroba wo kuri iki Cyumweru taliki 16, Nyakanga, 2023 imodoka yari itwaye abagenzi yagonganye na FUSO yari ipakiye amafi abantu 16 barahagwa.

Minibisi yangiritse cyane k’uburyo byasabye ko abaturage bakoresha amashoka kugira ngo bakuremo ibyuma babone uko bakuramo imirambo.

Byabereye ku muhanda Kagadi-Kyenjojo ugana Fort Portal.

Uretse abantu 16 bahise bahasiga ubuzima, hari abandi batanu bajyanywe ku bitaro bya Muhorro ngo batabarwe kubera ko bakomeretse cyane.

Itangazamakuru ryo muri Uganda rivuga ko ikibabaje kurushaho ari uko abantu bapfuye bari bavuye gushyingura undi muntu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger