AmakuruAmakuru ashushyeCover Story

Uganda: Abanyeshuri 81 harimo n’abanyarwanda birukanwe nyuma yo kurwana bapfa inkomoko.

Abanyeshuri b’abanyarwanda n’abagande bagera kuri 81 bahagaritswe nyuma yuko barwaniye mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Muntuyera High School kiri i Kitunda mu karere ka Ntungamo muri Uganda, bitewe y’amakimbirane ashingiye ku nkomoko.

Ku nkuru dukesha igitangazamakuru cyo muri Uganda Chompreports, aya makimbirane ngo yabereye ku ishuri rya Muntuyera High school riri muri Kitunga mu karere ka Ntungamo muri Uganda. ubuyobozi bw’icyo kigo buvuga ko abanyeshuri b’abanyarwanda bahanganye n’abo muri Uganda bakomoka mu bwoko bwa “Bahima” mu burengerazuba bwa Uganda, maze batangira kurwana bakoresheje inkoni ziragizwa inka.

Amakuru avuga ko uyu mwiryane watangiye kugaragara mu ijoro ry’icyumweru gishize, abanyeshuri biga mu mwaka wa kane bakomoka mu bwoko bwa “Bahima”, akaba ari bo ngo babitangije ubwo bazaga bagakubita abiga mu mwaka wa 5, abenshi biganjemo abanyarwanda, bikaba ngo byarasaga nkaho ari ibintu biteguye bihagije kuko ngo bari baragiye bahisha aho barara inkoni, ubusanzwe ziragizwa amatungo zizwi muri ako gace ku izina rya “Enkoni” mu kigande.

Ikigo cya Muntuyera High school, ubusanzwe kizwi ho kugira umubare munini w’abanyarwanda biga yo nkuko byatandajwe na Stephen, umuyobozi w’icyo kigo, wanasobanuye uko imivurungano yatangiye.

Yagize ati: “Ibintu byafashe intera ndende ubwo habagaho kwirwanirira kw’abanyeshuri bari benderejwe mbere, kuko basohotse mu kigo bahita bongera bagaruka guteza imvururu ku banyeshuri bo mu mwaka wa kane bakoraga ikizamini gisoza umwaka, ariko polisi irahagoboka.”

Yakomeje atangariza Chimpreports ko muri uko guhangana kwatangiye mu cyumweru gishize, hari abanyeshuri biga mu mwaka wa gatanu babikomerekeyemo.

Ubuyobozi bw’ikigo bwahise bufata umwanzuro wo kwirukana abanyeshuri 81 bagize uruhare muri iryo hangana, Polisi nayo ikaba yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye izo mvururu, ndetse ishyikirize ubutabera ba nyirabayazana.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger