AmakuruImyidagaduro

Uganda: Abagore 140 biyandikishije mu irushanwa ry’abafite ibibuno binini

Mu gihugu cya Uganda nyuma yaho hatangarijwe irushanwa ry’abakobwa bafite ibibuno binini ryiswe  Miss Curvy Uganda , abagore bakomeje kwiyandikisha ari benshi muri rushanwa ngo bifashishwe mu kwamamaza ubukerarugendo bw’iki gihugu.

Minisitiri w’Ibidukikije wa Uganda, Godfrey Kiwanda atangiza iri rushanwa  yavuze ko ryashyizweho kugira ngo abagore bazatorwa bazifashishwe mu kureshya ba mukerarugendo baza muri iki gihugu.

Anne Mungoma, Umuyobozi wa Miss Curvy, yavuze ko  kugeza ubu abagore 140 ari bo bamaze kwiyandikisha bashaka kwinjira muri iri rushanwa nubwo rigitangizwa ryabanje guteza impagarara ku mbuga nkoranyambaga no mu baturage.

Gusa ngo bababajwe no kubona abantu baryakira nabi kandi rifite gahunda nziza yo gushima ubwiza bw’abantu banini ndetse n’igihugu kikabigiramo inyungu.

“Iri ni irushanwa ry’ubwiza rigenewe abantu banini rigomba kubakira no kubashima. Turashaka ko abakobwa beza biyakira kandi bagahindura imyumvire y’uko umukobwa mwiza ari ufite ’mu nda hato’ cyangwa unanutse gusa.”

“Iyo ba mukerarugendo baje kureba ba Karamojong n’Abatwa biba bivuze ko bagurishwa? Abagore bafite amataye bakurura amaso ya benshi kereka niba ari itegeko ko amarushanwa y’ubwiza yaremewe abantu bananutse gusa.

Impagarara n’uburakari bikomeje kwiyongera mu mpirimbanyi zirwanirira uburenganzira bw’abagore biturutse ku irushanwa ry’abagore b’ikimero ngo rigamije kongera uburaya gusa. Perezoda Museveni we ngo ashyigikiye iri rushanwa.

Irushanwa rya Miss Curvy, ryatangirijwe i Kampala ku wa 5 Gashyantare 2019, Abazahiga abandi bazatoranywa muri Kamena 2019 ndetse bahite batangira akazi.

Abategura iri rushanwa ngo bamaze kwakira abagore benshi cyane kandi ngo babyishimiye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger