AmakuruImyidagaduro

The Mane yungutse undi muhanzi mushya

Umuraperi Jay Polly uherutse gushyira hanze indirimbo”Umusaraba wa Joshua” igakundwa n’Abanyarwanda benshi, yamaze gusinyanya amasezerano y’imyaka itatu n’Inzu ifasha abahanzi ya The Mane asangamo abandi bahanzi nka Safi, Queen Cha na Marina.

Uyu muhanzi yemejwe ku mugaragaro nk’umwe mu bagiye gukorana n’iyi nzu nyuma y’uko benshi bari bamaze igihe bahwihwisa ko yaba akorana nayo, nyuma yo kugaragara kenshi ari kumwe n’umuyobozi wayo Badrama.

Uyu munsi nibwo Badrama umuyobozi wa The Mane yatangaje ko we na Jay Polly bamaze kumusinyisha.

Badrama yatangiye kugaragara cyane ari kumwe na Jay Polly, ubwo uyu musore yafungurwaga ari nabwo batangiye kugenda bakorana ibitaramo bitandukanye.

The Mane igitangira gukora yabanje gusinyisha Safi Madiba wasinye imyaka itatu na Marina wasinye imyaka icumi.

Nyuma ya Safi na Marina baje kongeramo Queen Cha nawe ahabwa amasezerano y’ imyaka itatu.

Jay Polly akimara gusohoka muru Gereza yahise akorana indirimbo na Marina usanzwe akorana n’iyi nzu, kugeza ubu ngubu hakaba hagaragazwa ko uyu muhanzi agiye gukomeza kugirana ubufatanye bwimbitse n’abahanzi bafashwa n’iyi nzu.

Nubwo ibyo byose babikoranaga nta numwe wari wagatangaje ko uyu muhanzi azajya muri The Mane uwabazwaga icyo kibazo yavugaga ko ari imikoranire ya hafi nta kindi kibyihishe inyuma.

Badrama yamaze abakunzi b’uyu muraperi amatsiko yemeza ko basinyanye na we amasezerano y’imyaka itatu bamufasha buri kimwe cyose umuhanzi aba yifuza mu bikorwa bye.

Yavuze ko yahisemo kugirama ubufatanye n’uyu muraperi kubera ko asanzwe amubonamoubushobozi ndetse n’ubuhanga mu myandikire ndetse n’imiririmbire ye.

Ati “ Jay Polly yasinye imyaka itatu, impamvu nawe nifuje kumuzana ni uko ari umuhanzi w’umuhanga, impano ye ni nini ikindi n’ uko agira ikinyabupfura ubu yaranahindutse nyuma yaho aviriye mu bihano.”

Badrama avuga ko kuba uyu muhanzi anywa inzoga bitamubuza gukora akazi ke neza kandi ikosa ryamubayeho n’undi wese ryaba ngo kuko ibyabaye byari impanuka.

Badrama yamaze gusinyisha Jay Polly muri The Mane
Twitter
WhatsApp
FbMessenger