Amakuru ashushyeImikino

UEFA Champions league: Tottenham ikoze ibitatekerezwaga isezerera Manchester City

Ikipe ya Tottenham HotSpur ikoze ibyo abenshi batatekerezaga isezerera Manchester City mu mikino ya UEFA Champions league y’uyu mwaka. Ni nyuma y’umukino wo kwishyura wa ¼ k’irangiza amakipe yombi yahuriyemo ukarangira Man City itsinze ibitego 4-3 bitigeze bigira icyo biyifasha.

Muri rusange ku giteranyo cy’umukino ubanza n’uwo kwishyura amakipe yombi yanganyaga ibitego 4-4 dore ko umukino ubanza Tottenham yari yatsinze igitego 1-0, gusa iyi kipe y’umutoza Maurichio Pochettino yarokoweno kuba yatsindiye ibitego byinshi hanze.

Iminota 11 ya mbere y’uyu mukino wabereye ku kibuga Ettihad waranzwe n’imvura y’ibitego, dore ko buri kipe yashoboye kuyitsindamo ibitego bibiri.

Manchester City yakiniraga imbere y’abafana bayo ni yo yafunguye amazamu mbere, ku gitego cyatsinzwe na Raheem Sterling, ku mupira yari ahawe na Kevin De Bruyne.

Umunya-Koreya y’Epfo Son Heung- Min wari watsindiye Tottenham mu mukino ubanza, yishyuriye ikipe ye ku munota wa 07 w’umukino mbere yo kuyitsindira igitego cya kabiri ku munota wa 10. Ni ku mupira yari ahawe na Christian Eriksen.

Ku munota wa 11 Umunya-Portugal Bernardo Silva yaje kwishyurira Manchester City, biba bibaye 2-2.

Ikipe ya Man City yakomeje kotsa Tottenham igitutu, birangira iyitsinze igitego cya gatatu ku munota wa 21. Cyatsinzwe na Raheem Sterling, nanone ku mupira wa Kevin De Bruyne.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Man City ifite ibitego 3-2 bya Tottenham Hotspur.

City y’umutoza Guardiola yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego cya kane cyari gutuma isezerera Tottenham, kuko 3-2 byo mu gice cya mbere byari guhesha Tottenham amahirwe yo gukomeza.

Umunya-Argentine Sergio Aguero yatsindiye Man City igitego cya kane ku munota wa 59, ku mupira mwiza wari uzamukanwe na Kevin De Bruyne.

Byasabye ko Tottenham ireka gukina yugarira nk’uko yabigenzaga, itangira gushaka igitego cya gatatu cyari gusubiza Manchester City mu byago.

Umunya-Espagne Fernando Llorente winjiye mu kibuga asimbura Moussa Sissoko yaje kubonera Spurs igitego cya gatatu ku munota wa 73, biba bibaye 4-3.  Ni igitego uyu musore yatsindishije ikibero, ku mupira wari uturutse muri koruneri yari itewe na Kerran Trippier.

Igitego cya gatatu cya Tottenham cyahise gishyira abasore ba Man City ku gitutu cyo gushaka igitego cya gatanu cyari kubagarura mu irushanwa. Raheem Sterling yatsindiye City igitego cya gatanu mu minota itanu yari yongerewe ku mukino, gusa biza kugaragara ko bagenzi be bari babanje kurarira.

Tottenham igomba gucakirana na Ajax Amsterdam yo mu Buholandi, mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza uzaba ku wa 30 z’uku kwezi.

Undi mukino ugomba guhuza FC Barcelona na Liverpool, wo ukazaba ku wa 01 Gicurasi. Liverpool yabonye itike nyuma yo kujya gutsindira Porto muri Portugal ibitego 4-1 byaje byiyongera kuri 2-0 yari yatsinze mu mukino ubanza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger