AmakuruAmakuru ashushye

Indege ya mbere ya Rwandair i Kinshasa yakirijwe kumenwaho amazi

Indege ya sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere Rwandair, yasesekaye ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Ndjili giherereye i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demorarasi ya Congo yakirizwa umuhango wo kuyimenaho amazi uzwi nka Water Salute.

Kuri uyu wa gatatu ni bwo yi ndege yo bwoko bwa Boeing 737-800NG yahagurutse ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Kigali yerekeza i Kinshasa irimo abagenzi 119.

Biteganyijwe ko Rwandair izajya ikora indendo eshatu mu cyumweru zijya i Kinshasa. Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ibikorwa remezo, ingendo zijya i Kinshasa zizajya zikorwa buri wa gatatu, ku wa gatanu ndetse no ku cyumweru.

Iyi ndege yakoze urugendo rwa mbere rwerekeza i Ndjili, yahagurutse i Kigali mu ma saa yine za mu gitondo. Ikigera i Kinshasa yakirijwe kumenwaho amazi, umuhango umenyerewe cyane mu by’indege nk’uko bigaragara kuri Twitter ya Rwandair.

Mu rwego rwo kwishimira intambwe yatewe, Rwandair yahamagariye abagenzi 119 bari bari muri iriya ndege kuyifotorezamo banamwenyura, nk’ikimenyetso cyo kugaragaza ibyishimo.

Rwandair yatangije ingendo zayo i Kinshasa, nyuma y’ukwezi kumwe itangaje ko iteganya kwagurira ingendo zayo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ni nyuma kandi y’igihe kitageze no ku kwezi Felix Tshisekedi uheruka gutorerwa kuyobora DR Congo agendereye u Rwanda.

Byitezwe ko ingendo za Rwanda Air muri Congo Kinshasa zizagira uruhare runini mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’u Rwanda na DR Congo, dore ko ibihugu byombi bimaze igihe kirekire bikorana ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger