AmakuruPolitikiUbukungu

Ubwato bwa mbere buzanye Lisansi mu Rwanda bwasesekaye muri Tanzania

Ubwato butwaye toni ibihumbi 40 by’ibikomoka kuri Peteroli, bubaye ubwa mbere bubizanye ku bw’amasezerano u Rwanda ruherutse kugirana n’Ikigo cyo muri Tanzania, bwageze ku cyambu cya Tanga.

Ubu bwato ni bwo bwa mbere buzanye ibi bikomoka kuri peteroli hagendewe ku masezerano hagati ya Rwanda National Energy Company (RNEC) na Gulf Bulk Petroleum Tanzania Limited.

Muri ayo masezerano, icyambu cya Tanga cyagizwe nk’inzira y’ingenzi yo gutumiza ibikomoka kuri peteroli cyaje cyiyongera ku zindi nzira, byakozwe mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwihaza ku bikomoka kuri peteroli, no guhangana n’ibura ryabyo rikomeje kugariza Isi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Chantal Tuyishimire, yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’ariya masezerano ryatangiye, aho amasosiyete acuruza peteroli yatangiye gutumiza ibi bicuruzwa, ndetse amabanki na yo akaba agomba korohereza itangwa ry’inguzanyo.

Yagize ati “Ubu bwato buri i Tanga. Dufite toni 40.000 z’ibikomoka kuri peteroli. Akenshi ikibaho iyo bigezeyo ni uko amasosiyete acuruza peteroli atanga amabwiriza binyuze mu mabaruwa y’inguzanyo atangwa n’amabanki.”

Mu gihe hakomeje gukorwa ibikorwa byo gupakira imizigo, hahise hanatangira imyiteguro yo kuzana ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda, ndetse hakaba hari no kuvugururwa imiyoboro y’ibikomoka kuri peteroli no kunoza ubushobozi bw’igihugu bwo guhangana n’ihungabana ry’amasoko mpuzamahanga ry’ibi bicuruzwa.

Itumizwa ry’ibikomoka binyuze muri aya masezerano, ni zimwe mu ngamba zigamije gushimangira ubushobozi bwo guhangana n’ihungabana ry’isoko ry’ibikomoka kuri peteroli byumwiharimo rishingiye ku bibazo by’intambara iri kubera muri Iran.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger