AmakuruInkuru z'amahanga

Ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Gatwick abagenzi bamaze amasaha babujijwe gukoresha ubwiherero

Abagenzi bari ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Gatwick mu Bwongereza bamaze amasaha menshi mu bibazo, nyuma y’uko amazi abuze mu nyubako zakira abagenzi, bigatuma ubwiherero bufungwa, restaurant n’utubari na byo bigahagarika ibikorwa.

Iki kibazo cyatangiye ku Cyumweru mu gitondo, nyuma y’uko umuriro ubuze ku ruganda rwa Bough Beech rutunganya amazi akoreshwa kuri icyo kibuga.

Ikigo SES Water gikwirakwiza amazi muri ako gace cyatangaje ko uwo muriro wateje ikibazo gikomeye kandi kidasanzwe, bituma amazi agabanuka cyangwa abura burundu.

Gatwick ni ikibuga cya kabiri gikorerwaho ingendo nyinshi mu Bwongereza buri mwaka.

Bamwe mu bagenzi bavuze ko bamaze amasaha bava ku bwiherero bumwe bajya ku bundi, ariko bagasanga bwafunzwe cyangwa umurongo ari muremure cyane.

Abandi bavuze ko hari aho bemererwaga kwinjira mu bwiherero, ariko ntibabone amazi yo gukaraba intoki cyangwa kumanura umwanda. Restaurant n’utubari byari byafunzwe kubera kutagira amazi meza yo gutegura amafunguro no kubahiriza isuku.

Ku Cyumweru nijoro, ubuyobozi bw’Ikibuga cy’Indege cya Gatwick bwatangaje ko amazi yari yamaze kugaruka mu bice byinshi by’ikibuga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger