AmakuruImikino

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe ingamba zizatuma yongera kwegukana ibikombe

Komite nyobozi y’ikipe ya Rayon Sports yongeye guhuriza hamwe abayiyoboye batangira urugendo rwo kwiyunga no guhuriza hamwe imbaraga mu kubaka Rayon Sports ikomeye kandi itwara ibikombe.

Mu guhamya intambwe ikomeye igana ku bwiyunge, bamwe mu bayoboye Rayon Sports batacanaga uwaka mu minsi ishize bemeye kwicarana baganira ku mishinga yo kubaka iyi kipe ibahuza.

Aya makuru dukesha umunyamakuru wa B&B FM UMWEZI aravuga ko abarimo Martin Rutagambwa, Prosper Muhirwa, Sadate Munyakazi n’abandi batandukanyebayoboye iyi kipe bari muri iyi nama yayobowe n’umuyobozi wa Rayon Sports Jean Fidèle Uwayezu.

Abari mu nama bateranyije agera kuri Miliyoni 10, hanaboneka umwe wemera kugurira ikipe umukinnyi 1.

Aba bihaye gahunda yo gukomeza kuganira no kwegera abandi bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bakaba bayifasha.

Rayon Sports iteganya kongeramo abakinnyi 6 byibura bakomeye (Ubu ifite muri rusange abakinnyi 19).

Umutoza Djuma Masoud wari warwaye yarorohewe ubu vuba barateganya gusubukura imyitozo.

Nyuma yo kugarura umutoza Masudi Juma,Rayon Sports yaguze abakinnyi barimo Muvandimwe JMV,Byumvuhore Tresor na Mugisha Francois uzwi nka Master.Kugeza ubu iri gushaka abakinnyi bakomeye bo hanze y’u Rwanda ihereye kuri Muzamiru Mutyaba ukinira Express FC.

Muri iyi minsi,abafana ba Rayon Sports bari kwikusanya ngo bafashe ikipe kugura abakinnyi nyuma yo gukusanya hafi Miliyoni eshatu (2.850.000 Frw) mu minsi ibiri ngo hishyurwe umwenda ikipe yabo yari ibereyemo Nishimwe Blaise (1.420.000 Frw).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger