AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Abiy Ahmed, yageze mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed n’itsinda ry’abamuherekeje bageze mu Rwanda kuri uyu wa 29 Kanama 2021; bakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda, Village Urugwiro, byatangaje bibinyujije kuri Twitter ko Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed ari “buhure na Perezida Kagame kuri uyu mugoroba.’’

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed akomereje uruzinduko rwe mu Rwanda avuye muri Uganda aho yaganiriye mu buryo bwihariye na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger