Amakuru ashushyeIyobokamana

Ubusambanyi bw’abapadiri bwatumye Papa Francis atumizaho inama y’igitaraganya

Papa Francis yatangaje ko agomba gukorana inama n’abayobozi b’Inama z’Abepisikopi bazaturuka mu bihugu byo ku Isi kugirango baganire ku bibazo byugarije Kiliziya Gatolika bijyanye n’ibyaha byo gusambanya abana bikomeje gushinjwa abapadiri batandukanye.

Vatican yatangaje ko iyi nama izaba hagati ya tariki 21 kugeza 24 Gashyantare 2019. Ni inama izibanda ku kuvugutira umuti w’ibibazo bijyanye no guhohotera abana bishinjwa abapadiri ndetse abandi bagashinjwa guhishira ababikora ndetse bikaba bimaze gufata indi ntera dore ko Kiliziya Gatolika idasiba mu itangazamakuru bamwe mu bihaye Imana bavugwaho ibi byaha.

Iyi nama izahuza abayobozi basaga 100 bo muri Kiliziya Gatolika, iyi nama ni yo ya mbere ibayeho. Amakuru ava i vatican avuga ko bisobanuye ko Kiliziya yamaze gutahura ko abapadiri bakekwaho gusambanya abana batari mu gace kamwe runaka ahubwo ko ari ikibazo kiri muri za Diyosezi zitandukanye zo ku Isi.

Ibibazo by’abapadiri basambanya abana byakunze kugaragara cyane muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, muri Chile, Australia, Ubudage n’ahandi hatandukanye cyane cyane ku migabane yo hanze ya Afurika.

Iri tangazo Vatikani yaritangaje mbere y’umunsi umwe ngo Papa ahure n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika bo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho biteganyijweko baraganira.

Raporo yavuye mu iperereza yagaragaje ko muri Leta Pennsylvania honyine hari abapadiri basaga 300 basambanyije abana basaga 1000 mu myaka 70 ishize. Iri perereza ririmo rirakorwa no mu zindi Leta zigize Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ni mu gihe mu Budage ho, abashakashatsi berekanye ko abana 3,677 bahohotewe n’abapadiri basaga 1,670 hagati ya 1946 na 2014. Abarenga kimwe cya kabiri ngo bahohoterwaga bafite munsi y’imyaka 13 y’amavuko.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger