AmakuruAmakuru ashushye

Umunya-Mali watabaye umwana agiye guhanuka ku igorofa yahawe ubweneguhugu

Mamoudou Gassama w’imyaka 22 yamaze guhabwa ubwene gihugu bw’Ubufaransa  mugihe yari yarinjiye muri iki guhugu mu buryo butewe n’amategeko ariko igikorwa yakoze cyo kurokora mu buryo  butangaje umwana wari ugiye guhanuka ku igorofa ndende i Paris bitumye yemererwa ubwene gihugu bwuzuye.

Uyu munya-Mali Mamoudou Gassama benshi basigaye batazira ‘French Spider Man’ yari yaremerewe na Perezida  Emmanuel Macron kumuha  akazi mu bashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro  ndetse nandi mashimwe atandukanye.

Uyu musore Gassama yariyabanje guhabwa gucumbikirwa n’igihugu (permis de résidence), iyo ikaba yari intambwe ya mbere yatumye ahabwa ubwenegihugu biturutse ku butwari yerekanye. Ahabwa ubu bwenegihugu yanahawe umudali ndetse atera igikumwe ku mpapuro zimuha uburenganzira bwo gutangira kwimenyereza akazi ko gutabara ahabereye impanuka ziturutse ku nkongi y’umuriro.

Mamoudou Gassama yari yarinjiye mu Bufaransa mu mwaka ushize anyuze mu nzira zitemewe z’abimukira anyuze mu nyanja ya Méditerranée icyo gihe akaba yarakoraga akazi kubwubatsi akaba yari afite akazina ka “petite Bamako”  aho yabaga akigera mu Bufaransa.

Indi nkuru wasoma: Umunyafurika watabaye umwana agiye guhanuka ku igorofa ndende yahembwe na Macron 

: BET Awards 2018: Mamoudou Gassama warokoye umwana agiye guhanuka ku gorofa ndende yahawe igihembo

Kubera igikorwa cy’ubutwari Mamoudou Gassama yerekanye cyatumwe ahabwa ishimwe na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron
Iyo ni imwe mu mafoto yafashwe ubwo Mamoudou Gassama yarokoraga umwana wari agiye guhanuka ku igorofa ndende
Twitter
WhatsApp
FbMessenger