AmakuruPolitiki

Uburusiya bwashinje Amerika gushaka kwanduza icyorezo abasirikare babwo

Lieutenant-general Igor Kirillov ukuriye itsinda ry’abasirikare ba Vladimir Putin bashinzwe gukumira ibitero bikoresha ibinyabuzima n’imiti by’uburozi, yavuze ko USA zishaka kubatera imibu ya malariya bakarwara cyangwa bakanapfa.

Byari bimenyerewe ko u Burusiya busanzwe bushinja Uburayi na Ukraine kubagambanira, ariko ubu noneho burimo kwemeza ko Amerika n’Uburayi bashaka kubyikorera bo ubwabo nta handi banyuze.

Lieutenant-general Kirillov yagize ati ‘Imyuzure iheruka kuba mu gace ka Kherson bitewe na n’ubuyobozi bwa Kyiv ishobora gutuma ibintu biba bibi kurushaho, igihe baramuka batumennyeyo iyo mibu itera malariya.’

General Kirillov yakomeje avuga ko nyuma yo kurekurira iyo mibu mu bizenga by’amazi, ngo ishobora gukwirakwiza indwara zitandukanye kandi zandura, by’umwihariko iyo mu bwoko bwa West Nile fever.

Ikindi kandi ngo kubera urwego rw’ubuhanga USA iriho mu bya tekinike no kuryamira amajanja ku birebana n’ikoreshwa ry’ibikwirakwiza uburwayi, ngo bashobora kwifashisha indege itagira umupilote (drone) yakorewe gutwara agasanduku karimo imibu ubundi ikayirekurira mu kirere cy’ahantu runaka.

Umusirikare waramuka arumwe n’umubu ufite iyo virusi nk’uko byemezwa na general Kirillov, ngo yahita arwara malariya agatakaza imbaraga ku rugamba, ndetse ngo ashobora no kuhasiga ubuzima.

Ikinyamakuru Metro cyanditse iyi nkuru kiravuga ko ubuyobozi bwa USA ntacyo buratangaza kuri ibyo birego.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger