AmakuruImyidagaduro

Uburanga bw’abakobwa bazitabira irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa rigiye kubera muri Tanzania.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, abategura irushanwa rya Miss East Africa batangaje urutonde rw’abakobwa 16 bujuje ibisabwa, bashaka guhatanira ikamba rya Miss East Africa 2021.

Abategura iri rushanwa bavuze ko abakobwa barenga 2047 ari bo biyandikishije bashaka guhatana muri Miss East Africa hatoranywamo abakobwa 16 bajya mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania guhatanira iri kamba.

Muri bariya bakobwa barimo Umunyarwandakazi Miss Umunyana Shanitah Miss Rwanda 2018 yegukanye ikimaba ryo kuba igisonga cya mbere  na yanegukanye Miss Supranational Rwanda 2019 byatumye ahagararira u Rwanda muri Miss Supranational International na Miss University Africa yegukanyemo ibihembo bitatu.

Hazaba harimo kandi na Annie Bernice Nikuze wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2017, Miss Rwanda,azaba ahatanye n’abandi bakobwa 16 baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y’Epfo, Eritrea n’ibindi.

Miss East Africa ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje icyiciro cya mbere cy’abakobwa icyenda bazitabira iri rushanwa biteganijwe ko rizaba tariki ya 17 Ukuboza 2021 mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Muri aya marushanwa Tanzania izahagararirwa na Queen Mugesi wabaye igisonga cya mbere cya Miss Tanzania 2019/2020, Ethiopia izahagararirwa na Bitaniya Yosef wabaye Miss charm Ethiopia 2021 akaba yaritabiriye amarushanwa atandukanye nka Missiology na Miss Supranational.

U Burundi buhagarariwe na Nikuze Annie Bernice wabaye Miss Burundi 2017, Uganda ihagarariwe na Gorreth Mary Nagganja wabaye Miss Tourism Uganda 2019, Île Maurice ihagarariwe n’umunyamideli Oceanne Rose.

Sudani y’Epfo ihagarariwe n’umunyamideli Ajok Aleer Deng, Somalia ihagarariwe na Malyun Abdullahi Ali, Malawi ihagarariwe na Jescar Mponda, Ibirwa bya Réunion bihagarariwe na Mickaella Damour naho Kenya ikaba ihagarariwe na Nzisa Matuluw wabaye iss Face of Humanity Kenya.

Iri rushanwa rigiye kongera kuba nyuma y’imyaka myinshi ritaba. Uzaryegukana azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya igura ibihumbi 44 $, angana na miliyoni 44 Frw. Uretse iyi modoka azanagenerwa umushahara wa 1500 $, arenga 1.500.000 Frw buri kwezi.

Igisonga cya mbere kizahembwa 5000 $, arenga miliyoni 5 Frw, mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa 3000 $, arenga miliyoni 3 Frw.

Miss Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda
Oceanne Rose w’imyaka 20 y’amavuko ahagarariye Mauritious
Jescar Mponda w’imyaka 22 ahagarariye Malawi
Queen Mugesi Ainory ahagarariye Tanzania muri Miss East Africa Tanzania
U Burundi buhagarariwe Nikuze Annie Bernice wabaye Miss Burundi 2017
Nzisa Matulu ahagarariye Kenya
Bitaniya Yosef w’imyaka 27 y’amavuko ahagarariye Ethiopia
Ajok Aleer Deng w’imyaka 21 ahagarariye Sudani y’Epfo
Michaella Damour ahagarariye Reunion Islands
Ajok Aleer Deng w’imyaka 21 ahagarariye Sudani y’Epfo
Umunyamideli Oceanne Rose ahagarariye Ibirwa bya Maurice
Gorreth Mary Nagganja ahagarariye Uganda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger