AmakuruImikino

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Uganda muri CHAN2020

Tombola y’uburyo amakipe azahura muri Shampiyona Nyafurika ihuza amakipe y’ibihugu y’abakinnyi bakina imbere muri za Shampiyona zabo (CHAN 2020) izabera muri Cameroun, yasize u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Maroc, Uganda na Togo.

Ni tombola yabaye kuri uyu wa Mbere mu Ngoro y’Imikino yose iri mu Mujyi wa Yaoundé muri Cameroun, iyoborwa na Samson Adamu ushinzwe Amarushanwa mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ari kumwe n’abanyabigwi b’Abanya-Cameroun; Stephen Tataw na Salomon Olembé.

Ikipe y’u Rwanda yatangiye kwitegura iri rushanwa kuri uyu wa Mbere, yatomboye Maroc, Uganda na Togo mu itsinda C. Ni ku nshuro ya mbere izaba ihuye na Uganda na Togo muri iri rushanwa mu gihe Maroc yo byari kumwe mu itsinda rya CHAN 2016, igatsindira Amavubi kuri Stade Amahoro ibitego 4-1.

Maroc ni yo yegukanye irushanwa riheruka ubwo yari yaryakiriye mu 2018 mu gihe Togo ari ku nshuro ya mbere igiye gukina CHAN ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.

U Rwanda rwakiriye CHAN 2016, rugiye gukina iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya n’iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani.

Inshuro ebyiri gusa (2009 na 2014) ni zo u Rwanda rutitabiriyemo iri rushanwa.

Mu nshuro eshatu Amavubi amaze gukina iri rushanwa, inshuro imwe nibwo yarenze amatsinda, asezererwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bitego 2-1 muri ¼ cya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda.

Mu kwitegura irushanwa ry’uyu mwaka, u Rwanda ruzakina imikino ibiri ya gicuti na Cameroun (tariki ya 24 Gashyantare) na Congo Brazzaville (tariki ya 28 Gashyantare).

CHAN 2020 izabera muri Cameroun guhera tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Mata, ku bibuga bine biri mu Mijyi itatu, irimo Umurwa Mukuru wa Yaoundé, Umujyi w’Ubucuruzi wa Douala n’uwa Limbe.

Uko amakipe agabanyije mu matsinda:

Itsinda A: Cameroun, Mali, Burkina Faso na Zimbabwe

Itsinda B: Libye, DR Congo, Congo na Niger.

Itsinda C: Maroc, u Rwanda, Uganda na Togo.

Itsinda D: Zambia, Guinée, Namibia na Tanzania.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger