AmakuruAmakuru ashushye

U Rwanda rwazamutseho imyanya 24 kuri raporo y’amahoro ku Isi (Global Peace Index)

Igipimo cy’uko ibihugu bihagaze ku isi mu mahoro (Global Peace Index) cya 2019 cyatangajwe uyu munsi, gusa ibihugu byo mu karere bikomeje kuza mu myanya y’inyuma.

U Rwanda rwazamutseho imyanya 24 kuri Raporo igaragaza uko ibijyanye n’amahoro bihagaze ku Isi, Global Peace Index.

Iki gipimo gisohorwa buri mwaka n’ikigo Institute for Economics & Peace cyo muri Australia gikora ubushakashatsi bushingiye ku bintu binyuranye.

Zimwe mu ngingo zirebwaho muri iyo raporo harimo uko umutekano w’abaturage uhagaze mu gihugu, urwego rw’amakimbirane ari imbere mu gihugu no hanze yacyo n’uburyo inzego z’umutekano ziteguye guhangana n’icyahungabanya umutekano n’amahoro.

Muri Afurika Iyo raporo ivuga ko ari ubwa mbere u Rwanda rugize amanota meza cyane guhera mu 2009.Iyi raporo kandi yashimye uburyo u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Isi bifite ingabo nyinshi mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.

Ibihugu ivuga ko byasubiye inyuma cyane muri Afurika ni Burikina Faso, Zimbabwe, Togo, Sierra Leone na Namibia. Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda ari cyo gihugu cyazamutse imyanya myinshi kurusha ibindi ku isi ku rutonde rw’uyu mwaka.

Iyi raporo ishyira ibihugu byo ku karere mu myanya ikurikira:

54. Tanzaniya

79. Rwanda

105. Uganda

119. Kenya

135. Burundi

155. Repubulika ya Demokarasi ya Kongo

U Rwanda rwazamutseho imyanya 24, Gambia yazamutseho 12, Djibouti yazamutseho 4, Eswatini yazamutseho 10 na Somalia yazamutseho umwanya umwe kimwe n’u Burundi.

Ibirwa bya Maurice biri ku mwanya wa mbere muri Afurika , bikaba ku mwanya wa 24 ku rwego rw’Isi, Botswana iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika, ikaza ku mwanya wa 30 ku rwego rw’Isi, mu gihe Ghana iza ku mwanya wa gatatu muri Afurika ikaza ku mwanya wa 40 ku rwego rw’Isi.

Igihugu cya mbere ku Isi ni Iceland, igakurikirwa na Nouvelle Zélande,hakaza Portugal. Leta Zunze Ubumwe za Amerika iza ku mwanya wa 128. Ibihugu bya nyuma birimo ibibazo by’amahoro ku Isi harimo Sudani y’Epfo, Syria na Afghanistan.

Global Peace Index ni raporo igaragaza uko amahoro n’umutekano bihagaze mu bihugu 163 bitandukanye hirya no hino ku Isi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger