AmakuruAmakuru ashushyeImikino

U Rwanda rugiye kwakira irushanwa ry’ibihugu bitatu mu batarengeje 17

U Rwandsa rwateguye irushanwa ry’abaterengeje 17, rizahuza ibihugu bitatu aribyo u Rwanda, Tanzania na Cameroun mu rwego rwo gukomeza kurushaho guteza imbere impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru..

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira taliki 28/03/2019, aho ku ikubitiro umukino uzabimburira izindi uzahuza u Rwanda na Cameroun kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Muri iyi kipe y’Igihugu y’Abatarengeje 17 yahamagariwe kuzitabira iyi mikino, mu bakinnyi bahamagawe higanjemo abava mu ikipe nka FA ndetse n’ikipe y’Intare, benshi muri bo bakinnye  barakinnye amajonjora y’igikombe cy’Afurika cyabereye muri Tanzania umwaka ushize.

Abakinnyi bahamagawe ku ruhande rw’ikipe y’Igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 ni:

Abanyezamu: Hakizimana Adolphe (Isonga Academy), Ishimwe Pierre (Intare FC) and Ruhumuriza Sugira Clovis (Isonga academy)

Ba myugariro: Kazungu Claver (Isonga Academy), Kwizera Jean de Dieu (Intare FC),
Mariza Innocent (Intare FC), Niyonsenga Eric (Isonga FC), Niyomugisha Eny (Isonga Academy), Mwebaze Yunusu (Isonga Academy) and Habumugisha Jean Claude Issa (Intare FC)

Abakina hagati: Isingizwe Rodrigue (Isonga Academy), Nsanzimfura Keddy (SC Kiyovu), Rutonesha Hesbon (Isonga academy), Niyitanga Emmanuel (Intare FC), Mico Ndoli Kevin (Isonga academy), Ishimwe Jean Renne (Intare FC) and Kategaya Elia (Intare FC)

Ba rutahizamu: Nyarugabo Moise (Heroes FC), Nshuti Aime Cedrick (Intare FC) and Ishimwe Patrick (Heroes FC).

Amakipe azacakirana muri ubu buryo bukurikira:

Ku munsi wa Mbere w’imikino Tariki 28/03/2019

Rwanda vs Cameroun

Tariki 02/04/2019

Cameroun vs Tanzania

Tariki 04/04/2019

Rwanda vs Tanzania

Twitter
WhatsApp
FbMessenger