AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

U Rwanda na Lesotho byagiranye amasezerano y’ubufatanye muri Mozambique

U Rwanda na Lesotho byagiranye amasezerano agamije gufatanya hagati y’impande zombi, mu kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, binyuze mu guhanahana amakuru.

Kuwa Kabiri nibwo umuyobozi wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli n’intumwa ayoboye, batangiye uruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Pilisi y’u Rwanda, IGP Munyuza yagaragaje ko rubereye igihe, kuko muri iyi minsi ibihugu byo mu Karere birimo guhangana n’imitwe y’intagondwa igendera ku mahame yitirirwa Islam, mu majyaruguru ya Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado.

U Rwanda rufite muri Cabo Delgado abasirikare n’abapolisi 1000, mu gihe Lesotho yoherejeyo ingabo binyuze mu muryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC.

Yagize ati “Uruzinduko rwanyu rubereye igihe kuko muri iyi minsi turimo gufatanya kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ki Islam uri mu Majyaruguru y’Igihugu cya Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado.”

“Tuzajya duhanahana amakuru kuko ibihugu byacu byombi u Rwanda na Lesotho turimo gufatanya kurwanya iriya mitwe y’iterabwoba muri kiriya gihugu.”

Kugeza ubu muri Cabo Delgado urugamba rurakomeje, aho Ingabo z’u Rwanda n’iza Mzambique zagoteye umwanzi mu birindiro bya nyuma, mu duce twa Siri I na Siri II.

Ni nyuma yo gufata umujyi wa Mbau wari ufite byinshi uvuze kuri abo barwanyi na Mocimboa da Praia yabohowe ku wa 8 Kanama. Ni wo mujyi abarwanyi bari bafitemo ibirindiro bikuru guhera mu mwaka wa 2017.

Icyo gihe batsindwaga berekeza mu mashyamba ya Mbau, ingabo zibakurikirayo, ku buryo mu bice bya Siri I na Siri II ari bwo bwihisho bukomeye basigaranye.

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gutangaza ko Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zateye intambwe ishimishije mu kwirukana inyeshyamba mu bice bitandukanye, bituma umutekano muri ako karere wiyongera.

Ikindi ni uko mu rwego rw’ubufatanye, Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gufatanya na Guverinoma ya Mozambique ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano no kwiteza imbere.

Umuyobozi wa polisi ya Lesotho yagiriye uruzinduko mu Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger