U Bufaransa bwashyizeho amasaha yo kutagendagenda nijoro nyuma y’imyigaragambyo ikomeye
Leta y’u Bufaransa yashyizeho amabwiriza abuza abantu kugendagenda nijoro mu duce dutandukanye tw’igihugu, harimo na Paris, nyuma y’imyigaragambyo yahitanye nibura abantu babiri, abandi benshi bagakomereka, naho abarenga 2,000 bagatabwa muri yombi.
Iyo myigaragambyo yabaye mu mpera z’icyumweru, yitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 500, bari kwamagana ibibazo biri mu burezi, izamuka ry’ibiciro by’imibereho n’ubusumbane mu bukungu.
Minisitiri w’Intebe, Sébastien Lecornu, yasabye abayobozi b’imijyi gufata ingamba zo kurinda abaturage n’imitungo yabo.
I Paris, agace ka Place de la République kashyiriweho amasaha yo kutagendagenda kuva saa Tanu z’ijoro kugeza saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo. Mu mijyi ya Lyon, Marseille na Nice, na ho hafashwe izindi ngamba zo gukumira imvururu.
Nubwo imyigaragambyo myinshi yabaye mu mahoro, hari ahantu yaje kuvamo urugomo. I Paris, amaduka yarasahuwe, imodoka n’inyubako biratwikwa. Muri Lyon, ibiro bitandukanye byatwitswe, mu gihe mu Mujyi wa Limoges inkongi yangije inyubako y’ubuyobozi yari imaze imyaka irenga 140.
Perezida Emmanuel Macron yamaganye ibikorwa by’urugomo, avuga ko ababigizemo uruhare bazabiryozwa. Yasezeranyije kandi ko hazaganirwa ku bibazo by’abaturage, birimo izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Iyi myigaragambyo yatangiye muri Nzeri 2026, ubwo abanyeshuri n’abarimu bo mu nkengero za Paris basabaga kongererwa abakozi n’ibikoresho mu mashuri. Nyuma yakwiriye mu gihugu hose, ikomeza gukaza umurego kubera kutishimira imibereho n’imikorere y’inzego z’umutekano.

