AmakuruImyidagaduro

Trey Songz yajyanywe mu nkiko

Tremaine Aldon Neverson  uzwi cyane nka  Trey Songz mu muziki n’ibindi akora bijyanye n’imyidagaduro yajyanywe mu nkiko azira kutita ku mukobwa witwa Andrea Buera umushinja kumukubitira mu ruhame akanamukomeretsa.

Uyu mukobwa yafunguye uru rubanza bundi bushya nyuma y’aho urukiko rwo mu mujyi wa Los Angeles rutesheje agaciro ikirego cye yari yazanye  muri Gicurasi kubera kubura ibimenyetso bifatika. Andrea Buera avuga ko  uyu muhanzi yamukubise bikomeye akanamuciraho imyenda ubwo habaga umukino w’intoki wa Basketball , ‘NBA All-Star’ muri Mutarama 2018.

TMZ ivuga ko uyu mukobwa yongeye gukubitwa na Trey Songz muri Werurwe mu gitaramo cyari cyabereye mu mujyi wa Los Angeles akamumenera telefone ndetse akamukubita n’igipfutsi ku Ijisho avuga ko ryamugoye kuryivuza.

Kuri ubu uyu mukobwa yahisemo gufungura uru rubanza asaba ko uyu muhanzi w’imyaka 33 yatanga indishyi y’akababaro no kwishyura amafaranga yakoresheje yivuza n’ibindi yari yakagombye gukora.

Ubutumwa bwa Andrea Buero buvuga ko Trey Songz yamukubise ubwo yari amubonye aganira n’undi musore hanze y’inzu barimo yaberagamo umukino wa ‘NBA All-Star’.

Andrea Buera ushinja Trey Songz kumukubitira muruhame akamukoretsa
Trey Songz kugeza ntacyo aratangaza kuri iki kirego
Twitter
WhatsApp
FbMessenger