AmakuruImikino

TP Mazembe yatsinzwe na Azam FC isezererwa muri CECAFA Kagame Cup

Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yasezerewe mu mikino ya CECAFA Kagame Cup ikomeje kubera hano mu Rwanda nyuma yo gutsindwa na Azam FC yo muri Tanzania ibitego 2-1.

Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino wabimburiye 1/4 cy’irangiza cy’imikino ya CECAFA. Ni nyuma y’uko TP Mazembe yari yitwaye neza iyobora itsinda rya mbere yari iherereyemo, Azam na yo isoza imikino y’amatsinda ari iya kabiri mu tsinda rya kabiri.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. TP Mazembe yihariye iminota myinshi y’iki gice yafunguye amazamu ku munota wa 21 w’umukino ibifashijwemo na Ipamy Giovanni, mbere y’uko Selemani Iddy yishyurira Azam ku munota wa 28 w’umukino.

Azam FC yabonye igitego cy’insinzi ku munota wa 70 w’umukino ibifashijwemo na Obrey Chirwa.

Iyi kipe yo muri Tanzania ifite ibikombe bibiri bya CECAFA Kagame Cup biheruka, igomba guhurira muri 1/2 cy’irangiza n’ikipe izarokoka ku munsi w’ejo, hagati ya APR FC na AS Maniema Union yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger