AmakuruImikino

Tour du Rwanda: Hamaze kumenyekana 15 bazaba bahagaraririye u Rwanda

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY ryamaze gutangaza amazina y’abakinnyi 15 bazaba bahagarariye u Rwanda mu isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda riteganyijwe gutangira mu cyumweru gitaha.

Ni irushanwa riteganyijwe gutangira ku wa 05 Kanama, rikazasozwa ku wa 12 z’ukwa munani.

Mu bakinnyi 16 bari bamaze iminsi bari mu mwiherero i Musanze mu kigo cy’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare umwe muri bo ni we wabuze amahirwe yo kwitabira iri siganwa, uyu akaba ari uwitwa Uwiduhaye Mike.

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda bagabanyijwe mu makipe atatu: Team Rwanda, Les Amis Sportifs y’i Rwamagana ndetse na Benediction y’i Rubavu. Buri kipe igomba kuzaba ihagarariwe n’abakinnyi 5.

Isiganwa ry’uyu mwaka rizagaragaramo abakinnyi bazaba barikina bwa mbere, barimo Eric Manizabayo, Hakizimana Seth, Niyireba Innocent na Mugisha Moise, mu gihe Hadi Janvier wari umaze igihe atarikina nyuma yo kwikura mu kipe y’igihugu na we azaba agaragara muri iri siganwa.

Ku rundi ruhande Gasore Hategeka ufite umuhigo wo kwitabira Tour du Rwanda inshuro nyinshi atazayikina uyu mwaka, mu gihe Areruya Joseph bita Kimasa watwaye iry’ubushize akarenzaho La Tropicale Amissa Bongo na we atazitabira iri siganwa.

Urutonde rw’abakinnyi bazaba bahagarariye u Rwanda.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger